Rwamagana: Abantu 70 batawe muri yombi birebera umupira mu gihe cy’icyunamo

Muri iki cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , hirya no hino hakomeje kugenda humvikana abantu birengagiza igihe u Rwanda n’isi yose muri rusange turimo bakigendera mu bikorwa bitemewe.

Aha twakwibutsa nk’i Nyarugenge aho abantu 24 batawe muri yombi nyuma yuko bafashwe n’inzego z’umutekano bari mu bikorwa byo kubaka inzu mu mudugudu wa Ganza mu kagali ka Kiyovu mu murenge wa Nyarugenge Akarere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali mu gihe abandi bari mu bikorwa byo gutangiza umuhango wo kwibuka ku nshuro 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’Akarere ka Nyaruguge.

Nyuma kandi mu karere ka Ngoma, humvikanye abandi bantu 25 biganjemo urubyiruko bitwikiriye ijoro bakajya kureba umupira wa UEFA Champions League batawe muri yombi nyuma yo kugubwa gitumo n’inzego z’ubuyobozi ku bufatanye n’abashinzwe umutekano.

Kuri ubu inzego z’umutekano mu Karere ka Rwamagana zaraye zitaye muri yombi abantu 70 barebaga imikino y’amarushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwabo i Burayi, ‘UEFA Champions League’, mu gihe cy’icyunamo.

Bamwe basanzwe mu cyumba cyerekanirwamo imikino abandi bane basangwa bari gukina imikino y’amahirwe imenyerewe nka ‘Betting’, mu Murenge wa Kigabiro mu gace kazwi cyane ka Buswayirini.

Mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibikorwa byo kwidagadura no kwishimisha mu ruhame ntibyemewe. Aba bafashwe babirenzeho bajya kureba imikino.

Imikino yabaye mu ijoro ryakeye yahuzaga Manchester United na FC Barcelona ndetse na Ajax na Juventus.

Abafashwe bakaba bahise bajyanwa mu kigo ngororamuco ‘Transit Center’ gisanzwe cyakira abantu kugira ngo bagororwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane mu nama yahuje ubuyobozi bw’inzego z’umutekano n’ubw’Akarere, ngo bwanzuye ko babanengera mu ruhame ubundi bakabarekura.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo