Rwamagana: Abagore barambiwe Gitifu ubasaba ko bamusoma ku ngufu

Bamwe mu bagore bo mu Midugudu itandukanye igize Akagari ka Kabuye mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana baravuga ko barambiwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari kabo bashinja kubahobera ku ngufu akanabasaba ko bamusoma ku gahato ku buryo hari n’abo asaba ko baryamana bakamwangira.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuye witwa Hagenimana Domicien abagore bamushinja kubahohotera, ibintu babona ko bibagaragaza nabi imbere y’abagabo babo bigatuma bahimbwa amzina y’uko ari abagore ba Gitifu.

Uwitwa Kaneza Marie (twahinduriye amazina) wo mu mudugudu wa Rutare akagari ka Kabuye Umurenge wa Rubona,avuga ko bwa mbere uyu muyobozi yamubonyemo imyitwarire mibi aho yashatse ku musoma ku ngufu ndetse kuri uwo munsi akaba yarasagarariye abandi bagore.

Ati ”Agira imyitwarire mibi agaragaza ingeso z’ubushurashuzi.Aje inaha rimwe amaze gusoza gukemura ikibazo twicaye ahantu mu kabare turaganira.Ubwo abwira nyir’akabare ati ‘veterine iyo uyu mugore asetse ndashira’.Bitangira gutyo ngiye kubona mbona arimo kunsoma ku ngufu biracika.Uwo munsi bwije abirinduye abakecuru nka bane ariko ari jye yahereyeho”.

Undi na we twise Mutesi Ange we avuga ko atazi uburyo uwo muyobozi yabonye nimero ye yaterefone maze yumva aramuhamagaye aramubwira ngo yaramukunze ahita amusaba ko yazamukundira bakaryamana.

Ati” Yigeze guca hano aturutse epfo iriya ari kuzamuka.Ansanga ku muhanda aza ashaka kumpobera ariko yari yarigeze no kumpamagara kuri Telephone aravuga ati ’njyewe narakubonye ndagukunda nshaka ko uzampa.Ndamubwira nti njyewe ndi umugore w’umugabo ntacyo twavugana”.

Akomeza agira ati ”Yarazamutse ansanga ku muhanda arambwira ati’ mpobera’,ubwo aza ansanga ashaka kumpobera ndamubwira nti ashwi ashwi ! ndi umugore w’umugabo aravuga ati ‘ubwo urabyanze ariko tuzahurira mu mudugudu’ ”.

Byamuteranyije n’umugabo we ahitamo kurega gitifu amusaba imbabazi

Naho umugore twise Mukamana Anet (kubera umutekano we) wo mu mudugudu wa Cyamuyango,ari nawe wajyanye mu buyobozi bwisumbuye uyu Gitifu, avuga ko uyu muyobozi akigera muri ako kagari bahuriye mu nzira amuhobera ku ngufu anamusaba ko amusoma ariko arabyanga.

Ati ”Njye twahuye tutaziranye duhurira mu nzira aransuhuza ariko nkabona ku nsuhuza atari byo byonyine agamije. Yankururaga ashaka ko musoma ngo nimusome kandi bitemewe.Ubwo duhurira mu nzira mvuye ku rusengero arambwira ngo nimusuhuze, ndamusuhuza akankurura ngo nimwegere.., ubwo arankwega nikubita mu gituza cye”.

Avuga ko yamwinyurugutuye maze ahita amanuka ariko mu kumanuka abona abantu babibonye agira ubwoba ko umugabo we ari bubimenye ubwo ageze mu rugo arabimubwira.

Ati ”Nabonye ibyo bidakwiye nibwo mbitekerereje umuntu arambwira ngo ntabwo wabyihererana.Kubera ko n’abantu benshi bari bambonye ndavuga nti bishobora kugera ku mugabo, ubwo ngeze mu rugo mbitekerereza umugabo”.

Yamaze kubibwira umugabo, amusaba ko yabibwira ubuyobozi ubwo ajya ku mukuru w’umudugudu, nawe amwohereza ku muyobozi w’umuryango FPR mu murenge maze atumizaho uwo gitifu maze basabana imbabazi nawe aramubabarira.

Umugabo we na we yemeje iby’ihohoterwa ryakorewe umugore we,avuga ko akimara kubimubwira atabyakiriye neza ariko nyuma yaje kumubabarira amaze kumenya ukuri.

Ati ”Aba araje avuga ngo gitifu gutya na gutya!! Ubwo njye abimbwiye ntabwo nigeze mbyemera nahise mubwira ngo njyewe ibyo bintu ntabwo nabyemera ntabanje kumenya amakuru neza.Nyuma baje kubinsobanurira ko yazamutse (Gitifu) yanduranya mu mihanda yose nuko umugore ndamubabarira”.

Avuga kandi ko iki kibazo yakigejeje ku nzego zose mu murenge zirimo urwego rw’ubugenza cyaha RIB ndetse n’umuyobozi w’umurenge wa Rubona barabunga.

Ati”Abayobozi baraje barimo Gitifu w’Umurege ndetse na RIB baraza badushyira hagati baravuga bati niba yemera icyaha akaba agisabira imbabazi ushobora kumubabarira cyangwa ugakora ikindi. Kubera ko nta cyabaye nanjye ndamubabarira nawe aramubabarira”.

Aba bagore bose barasaba ko inzego nkuru z’ubuyobozi zabafasha zikimurira uyu Muyobozi ahandi kuko amaze kubarembya.

Gitifu ngo byose ni ibinyoma bigamije kumwirukanisha kuko byahereye kera

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuye, Hagenimana Domicien ushyirwa mu majwi n’abagore ko abakiranya ashaka ku basoma biganisha ku kubasambanya, yavuze ko ibyo bamushinja ari ibinyoma ndetse n’Akarere kabigiyemo gasanga nta shingiro bifite.

Ati ”Iyo kese (ikibazo), Akarere kayigiyemo yewe basanga nta kuri kurimo barambwira bati genda ukore akazi utuje ukore inshingano zawe nk’uko ubisabwa ubundi ibyawe twasanze nta shingiro bifite.Ibindi ntacyo umutima wanjye unshinza nkora akazi mbana n’abaturage bose.Nta kintu cyantunguye nko kumva amakuru nk’aya ngaya”

Ahakana ko iyi nyandiko igaragara yayisinyeho ivuga ko yemera ko yahohoteye uwo mugore, atari we wabikoze ahubwo ari sinyatire mpimbano agasaba ko uwabikoze yakurikiranwa.

Ati ”Kugeza ubu, njyewe ntaho nigeze nsinya nsaba imbabazi.Niba hari na sinyatire yasinywe,sinzi ibikorwa kugira ngo bigaragare ko umuntu ari we wisinyiye cyangwa yasinyiwe n’undi ariko bibabaye biriho, byakurikizwa hakagaragazwa uwansinyiye uwo ari we kuko ntabwo arijye wasinye”.

Gusa ku rundi ruhande avuga ko hari abantu bihishe inyuma y’ibimubaho byose bamugambanira ngo yirukanwe kuva cyera akiyobora n’ahandi yabanje kuyobora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubona, Byaruhanga John Bosco, yavuze ko icyo kibazo bacyumvise ariko ko nta bimenyetso byagaragaje ko uwo muyobozi yahohoteye abo bagore.

Avuga ko nk’ubuyobozi bigeze kumwunga (Gitifu) n’uwo mugore bivugwaga ko yahohoteye ariko Gitifu agahakana ko byabayeho.

Ati”Nta rwandiko ruhari kuko na gitifu yarabihakanaga ko byabayeho.Twarabahuje niyo mpamvu tutabihaye agaciro kuko nawe yarabihakanye.

Ku nyandiko igaragaza ko Gitifu Hagenimana yasinyeho asaba imbaabzi uwo mugore bivugwa ko yahohoteye,Gitifu Byaruhanga avuga ko uwushinjwa atari we wayisinyiye ahubwo yasinyweho n’umukozi w’akagari ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza.

Ati ”Ntabwo ari we wabisinye ahubwo byasinywe na sosiyare (SEDO), kuko uwo bavuga ntabwo ari we wabisinye. Ubwo natwe ntabwo twabyemera ngo tubihe agaciro.Ntabwo tuzi neza niba ari byo kuko nta bimenyetso muri make”.

Gitifu Hagenimana ushinjwa n’abagore ayobora ko abakorera ibikorwa biganisha ku kubasambanya yageze mu Kagari ka Kabuye ayobora magingo aya ,ngo yageze muri aka Kagari ka Kabuye avuye kuyobora Akagari ka Akanzu mu Murenge wa Nzize aho yageze avuye mu kagari ka Bicumbi mu murenge wa Mwurire twose turi mu Mirenge ibarizwa mu karere ka Rwamagana.

Iyumvire n’andi makuru muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo