Rutsiro: urujijo ku mafaranga ahabwa ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA

Kuri centre de cente ya Rubengera mu karere ka Karongi abafite ubwandu bw’agakoko ka SIDA baravuga ko hari amafaranga bahabwa na Minisante ariko ngo agenda agabanyuka ku buryo ubu ageze ku bihumbi cumi na bitatu kandi barahabwaga amafaranga agera ku bihumbi mirongo irindwi buri gihembwe.ariko ubuyobozi bwa Centre de Cente ya Rubengera bwo buravuga ko ntamafarana angana gutyo bahabwa.

Umwe muri aba baturage aravuga ko batigeze basobanukirwa uko amafaranga bahwa nk’inkunga agenda agabanyuka.

Yagize ati”tugitangira guhabwa iyi nkunga twahabwaga ibihumbi mirongo irindwi nyuma gato bayagira ibihumbi mirongo itatu ariko ubu turiguhabwa ibihumbi cumi na bitatu”.

Ushinzwe umutungo muri iyi centre de cente ya Rubengera aravuga ko ntamafaranga angana gutya ahabwa abo babana na SIDA agakomeza avuga ko amafaranga ahabwa aba baturage ari ibihumbi bitatu na magana atanu ku gihembwe akaba yitwa insimburamubyizi ntayandi mafaranga bahabwa .

Yagize ati”ntamafaranga ibihumbi cumi na bitatu dutanga natwe ibyo bintu twayobewe aho byavuye amafanga ahabwa abafite ubwandu bwa SIDA bahabwa insimburamubyizi y’ibihumbi bitatu na maganatanu ntayandi”.

Ayavuze ko kandi hajeho itegeko rivuga ko amafaranga azongera gutagwa muntoki ahubwo atangwa ku makonti .

Twagerageje kuvugana visi mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage maze tubwira ko uburyo ayo mafaranga atangwamo twabibaza umuyobozi mukuru wa cantre de centre .

Yagize ati”ayo makuru ntayonzi ariko reka mbaze abo muri Minisante”. Umuyobozi wa centre de cente ya Rubengera nawe yaje ashimangira ibyo ushinzwe ubukungu yatubwiye ko ntamafranga arenze ibihumbi bitatu na magana atunu ahabwa abo bafite ubwandu bwa SIDA .avuga ko andi mafaranga atangwa kubahagarariye abandi muma zone ababo ngo bahabwa ibihumbi bitanu buri kwezi ni ukuvuga ko mu gihebwe bo bahabwa ibihumbi cumi na bitanu hakiyongeraho ibihumbi bitatu magana tanu ahabwa muri rusange.
Yagize ati”abafite ubwandu bwa SIDA bahabwa ibihumbi bitatu namagana atanu kandi bakayahabwa rimwe mu gihembwe”.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Jido Karongi Kuya 6-08-2018

Igiteye urujijo nuko batavuga igihe bayabahereye, ? Ndetse n’uwayabahaga? Ikindi ninkunga, Cgse n’igihembo cy’uko barwaye SIDA? Aho njye Nkorerera babaha ibihumbi 3500Frw, Anyuzwa ku makonti yabo, ariko bayaha uwaje mu nama y’Amatsinda, utaje ntayahabwa.

Jido Karongi Kuya 6-08-2018

Igiteye urujijo nuko batavuga igihe bayabahereye, ? Ndetse n’uwayabahaga? Ikindi ninkunga, Cgse n’igihembo cy’uko barwaye SIDA? Aho njye Nkorerera babaha ibihumbi 3500Frw, Anyuzwa ku makonti yabo, ariko bayaha uwaje mu nama y’Amatsinda, utaje ntayahabwa.

Jido Karongi Kuya 6-08-2018

Igiteye urujijo nuko batavuga igihe bayabahereye, ? Ndetse n’uwayabahaga? Ikindi ninkunga, Cgse n’igihembo cy’uko barwaye SIDA? Aho njye Nkorerera babaha ibihumbi 3500Frw, Anyuzwa ku makonti yabo, ariko bayaha uwaje mu nama y’Amatsinda, utaje ntayahabwa.

Gerard Kuya 6-08-2018

Ndumva ibisobanuro byatanzwe n’ubuyobozi byumvikana,nta mpamvu mbona yatumye uwanditse iyi nkuru abyita urujijo!

MK Kuya 5-08-2018

Nta muntu n’umwe wakagombye kwiratana ko bamuha amafaranga kubera ko abana n’ubwandu kuko si igishoro.Utwo dufaranga twatangwaga n’abaterankunga bari bafite icyo bagamije none barigendeye.Twirinde SIDA,kuyandura nta nyungu ibamo.