Rutsiro: Uruganda rw’icyayi rwaho rwagaragaje igihombo ruterwa no kubura ubutaka buhagije buhingwaho icyayi.

Ubuyobozi bukuru rw’uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro “RutsiroTea Factory” bwatangaje ko buhura n’igihombo kinini giterwa no kuba badafite ubuso buhagije bw’ubutaka bakwaguriraho icyayi bigatuma n’umusaruro babona uba muke ugereranyije n’uwo baba biteze.

Ubwo kuri uyu wa 20 Ukuboza 2018,mu Karere ka Rutsiro hizihizwaga umunsi mukuru w’abahinzi b’icyayi “farmers’ tea day” wateguwe n’ikigo giteza imbere icyayi “Rwanda Mountain Tea”, umuyobozi mukuru w’uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro bwana Thushara Pinidaya, yavuze ko nubwo hari byinshi byahindutse mu mikorere y’uruganda mu myaka ine rumaze rukora ,ngo hari imbogamizi nyinshi bahura nazo ariko ngo iza ku isonga ni ukuba uruganda rutanga umusaruro muke bitewe no kububra ubuso buhagije bw’ubutaka buhingwaho icyayi.

Yagize ati “Nubwo hari byinshi twagezeho,turacyafite imbogamizi nyinshi zirimo no gutanga umusaruro muke uri hagati ya 20% na 30% ,ibi biterwa no kuba dufite ubuso buto buhingwaho icyayi.Ni muri urwo rwego uruganda rwacu rwihaye gahunda yo gushaka uko rwakwagura ubuso bwo guhingaho icyayi, nkaba nsaba buri wese urihano ubufatanye muri iyi gahunda”.

JPEG - 143.8 kb
Umuyobozi mukuru w’uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro bwana Thushara Pinidaya asaba abanyarutsiro gufasha uruganda kwagura ubutaka buhingwaho icyayi.

Bwana Thushara yanashimiye abanyarutsiro bayobotse ubuhinzi bw’icyayi k’umuhate bagira mu gukomeza guteza imbere icyayi.

Dr Ufitikirezi Daniel,umwe mubagize inama y’ubuyobozi ya Rwanda Mountain Tea, nawe yagarutse ku gihombo uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro ruhura nacyo bityo asaba abanyarutsiro gufasha uruganda kwagura ubuhinzi bw’icyayi, bakabuyoboka kuko ngo burimo inyungu nyinshi ugereranyije n’ubundi buhinzi bakora.

Ati “ Mu myaka iri imbere rero turabasaba y’uko mudufasha kwagura ubuso,uru ruganda rufite ubushobozi bwo gukora icyayi toni 35 ku munsi,ariko ugeranyije ubu rukora toni umunani ku munsi,ni ukuvuga ngo uruganda rurakora 20% by’ubushobozi bwarwo,ubwo rero tutagiye mu mibare myinshi turimo guhomba kandi namwe muhomba. Mureke dushake ukuntu twakongera ubuso bw’icyayi turebe uko twasatita ubushobozi bw’uruganda bwo gukora Toni 35 ku munsi”.

Dr Ufitikirezi yasobanuriye abahinzi ko nubwo icyayi gitinda kwera ariko iyo cyeze gitanga inyungu nyinshi y’igihe kirekire ugerenyije n’ubundi buhinzi kandi ababwira uko iyo uruganda rukoze icyayi cyinshi kandi kiza rwunguka cyane kandi iyo nyungu ikagera kumuhinzi.

Uwitwa Hakizimana Laurent umuhinzi w’Icyayi muri Rutsiro ,yasobanuriye bagenzi ibe uburyo yiteje imbere abikesha icyayi aho yababwiye ko kuri ubu afite inzu nziza iri umuriro n’amazi hakiyongeraho na moto agendaho atembera mu mirima ye y’icyayi.
Hakizimana yamagariye bagenzi bafite ubutaka kuyoboka ubuhinzi bw’icyayi kuko ngo burimo inyungu nyinshi.

Kuri ubu ikiro cy’amababi y’icyayi muri Rutsiro , umuhinzi akigurisha k’uruganda amafaranga 274 mugihe ngo mbere uruganda rutaraza ngo yakigurishaga amafaranga 125 kandi nabwo ngo umuhinzi yabaga yakoze urugendo rurerure akiva I Rutsiro akijyana k’uruganda rw’icyayi rwa Gasenyi ruherereye mu murenge wa Mutuntu mu Karere ka Rutsiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Madame Ayinkamiye Emérence ,yavuze ko hari abaturage batarumva akamaro k’icyayi kubera ko ngo ari igihingwa gishya muri Kariya Karere, ariko yizeza ko akarere gafatanyije n’abaturage bazashaka uko bakongera ubuso buhingwaho icyayi.

Ati “Ni igihingwa gishyashya ,ni igihingwa tutaramenyera ,tutaramenya n’inyungu zacyo kuburyo bufatika,ariko ndizeza Rwanda Mountain Tea ko dufatanyije n;abaturage tuzagenda turushaho kwagura ubuso tugatanga ubutaka aho bigomba ,ndetse hamwe na hamwe tukaba twafatanya n’abaturage kukihingira hanyuma tugashobora kubona umusaruro uva kuri uru ruganda”.

JPEG - 112.7 kb
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Madame Ayinkamiye Emérence yijeje Rutsiro Tea Factory ko bafatanyije n’abaturage bazagura ubutaka buhingwaho icyayi.

Uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro rwatangiye imirimo yarwo muri 2014.

Mu kwagura ubutaka buhingwaho icyayi ,umuturage ashobora kugurisha ubutaka bwe n’uruganda cyangwa se umuturage we ubwe akakihingira ,uruganda rukamugurira umusaruro.

JPEG - 124.2 kb
Umunsi w’abahinzi b’icyayi mu Rwanda witabiriwe n’Abanyarutsiro batandukanye harimo abayobotse ubuhinzi bw’icyayi n’abandi baje kumva akamaro k’icyayi

Umunsi w’abahinzi b’icyayi mu Rwanda wihizihizwa buri tariki 20 Ukuboza buri mwaka , uyu mwaka wari ufite insanganyamatsiko igira iti “ guteza imbere ubuhinzi bw’icyayi,imbarutso y’ubukungu burambye”.

JPEG - 125.5 kb
Aha ni imbere mu ruganda ahatunganyirizwa icyayi

Uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro rwagabiye inka abahinzi n’abasoromyi bacyo bitwaye neza muri uyu mwaka wa 2018. Hanahembwe kandi abaturage bafashe iyambere bagatanga ubutaka bwabo bugahingwaho icyayi.

JPEG - 1.3 Mb
Abahagarariye Ingabo na Police muri Rutsiro nabo bitabiriye umunsi mukuru w’abahinizi b’icyayi
JPEG - 128.9 kb
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro ,abayobozi muri Rwanda Mountain Tea n’abandi bahagarariye inzego zitandukanye basobanurirwa uko uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro rukora


Daniel Hakizimana
umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo