Rutsiro : Umwarimukazi utwite inda y’imvutsi  yakubiswe  n’umunyeshuri  ajyanwa  mu Bitaro ikitaraganya

Mu ishuri ribanza rya Umucyo riherereye mu Kagari ka Rurara mu Murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, haravugwa umwarimukazi utwite inda nkuru wajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo gukubitwa hasi n’umunyeshuri we wiga mu mwaka wa kabiri.

Uyu munyeshuri witwa Niyirema Sulaiman yakubise hasi umwarimukazi we witwa Nyiransabimana Ruth kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kamena 2021.

Ibi byabaye saa munani z’amanywa , ubwo umwarimukazi witwa Nyiransabimana Ruth yasabaga abo yigisha kujya mu ishuri ngo bakurikirane amasomo, ariko uriya munyeshuri arigomeka asunika umwarimu wari usanzwe ufite inda nkuru agwa hasi bituma agira ikibazo ahita ajyanwa kwa muganga.

Uyu munyeshuri w’imyaka 16 asanzwe yiga mu mwaka wa Kabiri, yabikoze mu rwego rwo gutabara inshuti ngo zabonaga zigiye gukubitwa na mwarimu niko guturuka inyuma mwarimu, amufata ku ijosi, arasunika, nawe abandagara mu ntebe.

Uriya mubyeyi yahise ajyanywa ku kigo Nderabuzima cya Kayove ariko bahita bamwohereza ku bitaro bikuru bya Murunda.

Umuyobozi Mukuru w’ishuri ribanza ry’Umucyo (EP Umucyo), Habyarimana yavuze ko haba ku kigo ndetse n’umunyeshuri nta myitwarire idasanzwe nk’iyi yari ihasanzwe ku buryo na bo batunguwe.

Habyarimana yasabye abanyeshuri kurangwa n’ikinyabupfura kuko ari byo bizatuma bavamo abayobozi b’ejo hazaza.Aboneraho gusaba ababyeyi gutanga uburere buboneye ku bana babo.

Ati “Hari imyifatire ikwiriye umwana uri ku ishuri, umwana ufite uko ahabwa uburere kandi buzatuma aba umuntu,tukabereka ko umwana atavamo umuyobozi arwana, ahubwo akwiye kwitwara neza. Ababyeyi nabo bakwiye kujya baha uburere buzatuma abana bubaha buri wese.”

Umuyobozi Ushizwe Uburezi mu Karere ka Rutsiro, Niyorurema Damas yavuze ko inzego zitandukanye zishinzwe umutekano ziri gukurikirana iki kibazo bityo ko uyu mwana ashobora kujyanwa mu kigo ngororamuco akajya kugororwa.

Ivomo:Umuseke





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo