Rutsiro: Umuyobozi w’Ibitaro akurikiranyweho kugerageza gusambanya umukozi ku gahato

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Murunda muri Rutsiro, akurikiranyweho “ubwinjiracyaha mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.”

RIB yatangaje ko uriya Muyobozi w’Ibitaro yitwa Niringiyimana Eugene, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko uriya mugabo yafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mutarama 2021, ariko ngo ibyo akurikiranyweho bikekwa ko yabikoze mu ijoro ryakeye.

Ati “Ni umukozi n’umukoresha. Umwe ni DG w’Ibitaro bya Murunda, undi ni umukozi ukora mu Bitaro, yamufatiye mu icumbi rye.”

Dr. Murangira avuga ko uwo bikekwa ko yakorewe ihohoterwa yajyanywe kwa Muganga. RIB ngo yamenye amakuru mu kazi kayo ko gukumira ibyaha.

Icyaha cy’ “ubwinjiracyaha mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato” icyo ugishinjwa agihamijwe n’Urukiko gihanishwa icya kabiri “cy’igihano ku cyaha cyo “gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato”. Giteganya gufungwa imyaka hagati y’imyaka 10 na 15 n’ihazabu ya miliyoni imwe na miliyoni 2Frw.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry avuga ko RIB itazihanganira umuntu wese ukorera undi ihohotera iryo ari ryo ryse ryaba rishingiye ku gitsina, uwaba wabigerageje akabigeraho cyangwa ntabigereho ngo arahanwa.

BAMFATIYEHO IMBUNDA NGO MVUGE ||ABARI GUKONGIRWA BARI GUFURUTA || BOBI WINE AKOZE AGASHYA





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo