Rutsiro: Umugabo afungiye ‘gutinga ku ngufu’ mugenzi we akamukomeretsa

Iburengerazuba – Mu mudugudu wa Bigabiro, Akagari ka Remera Umurenge wa Boneza hari umugabo ushinjwa na mugenzi we ko yamufashe ku ngufu akamukoresha ubutinganyi akamukomeretsa cyane. Uyu ubu ari mu bitaro naho mugenzi we arafunze.
}

Byabaye saa yine z’ijoro ryakeye, abaturage muri uyu mudugudu babwiye Umuseke ko uyu uri mu bitaro ubu ari umusore w’imyaka 26 usanzwe afite akabari hano.

Uyu mugabo w’ikigero cy’imyaka 48 ngo yaje kuhanywa agacupa baranasangira, maze nyiri akabari agiye gutaha abakiriya bashize amusaba ko amugurira akandi bagasangira.

Abaturage bavuga ko bakeka ko muri uko gusangira ariho ashobora kuba yamusabiyemo izo gahunda. Bo banahamya ko bari bumvikanye ndetse ngo akamwemerera 20 000Frw.

Niyodusenga Jules Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza yabwiye Umuseke ko uyu mugabo ari gutaha ngo yumvise amerewe nabi agahita ajya ku kigo nderabuzima cya Kinunu.

Aha basanze yakomeretse bikabije mu kibuno bahita bamwohereza ku bitaro bya Murunda. Ari naho ubu ari gukurikiranwa n’abaganga.

Niyodusenga avuga ko saa cyenda z’ijoro ari bwo yabwiwe iby’iki kibazo, uyu mugabo ubu ngo akaba ashinjwa gufata kungufu undi mugabo.

Amakuru atangwa n’abaturage muri uyu mudugudu ni uko uyu mugabo yafunzwe imyaka irindwi, izi ngeso ngo akaba yarazivanye muri gereza aho abagabo bamwe barongora abandi bagabo.

Umwe mu baturage kandi yatubwiye ko uyu mugabo nyuma yo gufungurwa yagiranye kenshi amakimbirane n’umugore we kubera gushaka gukora iby’abashakanye aho bitagenewe.

Bavuga kandi ko yigeze no gutoroka akaza kugaruka nyuma ubwo yashinjwaga gutinga umwana wari umushumba w’inka ze akamukomeretsa.

Umuyobozi w’Umurenge avuga ko ibintu nk’ibi ari ubwa mbere babimenye muri aka gace.

Uyu mugabo asanzwe afitanye abana batandatu n’umugore we.

Umubavu.com
}





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo