Rutsiro: Divine afite uburwayi bw’amayobera amaranye imyaka 12

Manifashe Divine w’Imyaka 12 y’amavuko, afite ikibazo cy’indwara y’uruhu amaranye imyaka 12. Uyu mwana ni uwo mu Mudugudu wa Humiro, Akagari ka Nkora mu Murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro.

Haguminema Déogratias Umubyeyi we avuga ko uyu mwana yafashwe n’indwara y’uruhu amaze amezi 3 avutse, gusa avuga ko mu bushobozi buke bwe yagerageje kumuvuza biranga.

Haguminema abarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, avuga ko yahawe ubufasha n’Umurenge wa Kigeyo bwa Frw 30,000 yo kugura amavuta bamusiga, kuva icyo gihe kugeza ubu nta bundi bufasha arabona.

Yagize ati: ”Cyakora uyu munsi nibwo Akarere kaduhuje n’Ibitaro bya Kanombe ubu twerekejeyo kandi umwana amerewe nabi tugiye kugerayo.”

Uyu mubyeyi avuga ko indwara umwana we amaranye igihe, yatumye atiga neza kuko ubu aribwo yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, kandi afite imyaka 12 y’amavuko, abo bangana barangije umwaka wa 6 w’amashuri abanza.

Haguminema yavuze ko hari ubwo bamusigaga amavuta agura ku giciro cyo hejuru, bayamusiga akoroherwa iminsi mikeya, yarangira akongera akaremba, ari na byo byatumye adindira mu kwiga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo, Rutayisire Déogratias avuga ko bamwohereje mu Bitaro i Kanombe kugira ngo basuzume byimbitse ikibazo cy’iyi ndwara, n’ikiyitera.

Yagize ati: ”Umurenge umuha Frw 25,000 yo kugura amavuta y’umuti yisiga, ubu Akarere kahamagaye Muganga i Kanombe uzamuvura barakeka ko iyi ndwara ituruka kuri gene (uturemangingo sano)”

Rutayisire avuga ko ikibazo cya COVID-19 ari cyo cyatumye badakomeza kumuha ubufasha, ariko akavuga ko hari igihe bigeze kumugurira amavuta yisiga biza guhagarara.

Bamwe mu baturanyi b’uyu mwana bavuga ko, iyo Manifashe ajya kwitabwaho, aba yaravuwe agakira, bagahamya ko nta bufasha bundi Umurenge wigeze utanga usibye ayo Frw 30,000 bamuhaye, mu myaka myinshi ishize.

Ivomo:Umuseke.rw





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo