Rutsiro: Abaturage bo mu murenge wa Murunda barifuza umuhanda

Abaturage bo mu murenge wa Murunda akarere ka Rutsiro bamaze igihe bategereje umuhanda u va ahitwa mu Gisiza werekeza ku bitaro bya Murunda ariko amaso yaheze mukirere.

Aba baturage ngo barifuza ko uyu muhanda watangira gukorwa nkuko babyemerewe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro mu nama yari yabereye muri uyu murenge mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka .

Umwe mubaturage batuye muri uyu murenge wa Murunda utashatse kwivuga amazina ye yatangarije Umubavu ko umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yabemereye ko uyu muhanda uba waratangiye gukorwa mu kwezi kwa gatatu ariko kugeza ubu ngo nta nigikorwa kigaragaza ko uyu muhanda uzakorwa kira korwa

Yagize ati”twari twa bwiwe ko uyu muhanda uba waratangiye gukorwa mu kwezi kwa gatatu ariko nanubu ntabikorwa cyerekana ko uzakorwa gihari “.

Ayinkamiye Emmerance ni umuyobozi w’akarere ka Rutsiro we arahumuriza aba baturage avuga ko uyu mwaka w’ingengo y’imari uratangirana no kubaka uyu muhanda ku buryo uyu mwaka urangira bageze kuri mirongo itatu ku ijana byo kubaka uyu muhanda.

Yagize ati”ikibazo cyabaye ni ibura ry’amafaranga ariko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka turatangira kuwukora”.yakomeje avugako ubu bari gushaka abahatanira amasoko bityo ko umuhanda urakorwa vuba. Uyu ni umuhanda uzafatirwa kumuhanda uva Karongi werekeza Rubavu ariko ukaba unyura mu karere ka Rutsiro aho nukorwa uzahera ahitwa mu Gisiza bakazazamuka berekeza kubitaro bya Murunda.
By NTIBITONDERWA Desire





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo