Rutsiro: Abaturage bava mu karere kabo bakajya kubetesha I Rubavu

Mu murenge wa Nyabirasi akarere ka Rutsiro abaturage baho baravuga ko babangamiwe nokutagira umuriro w’amashanyarazi muri uyu murenge wa Nyabirasi ko uyu murenge wose ntahantu n’ahamwe hari umuriro w’amashanyarazi bityo bakaba bifuza ko nabo babona umuriro nabo bakiteza imbere kuko bajya kubetesha I Rubavu.

Aba baturage baganiriye n’Umubavu.com bavuze ko kugera aho umuriro w’amashanyarazi uri bibasaba urugendo runini. Ngo iyo bashaka kubetesha ibigori cyangwa amasaka n’ingano bibasaba kujya mu isoko rya Mahoko riherereye mu karere ka Rubavu.

Uzitwa Habimana Cloude yatubwiyeko kuba nta muriro w’amashanyarazi bafite bituma batagera ku iterambere bifuza agasaba ababishinzwe kubibuka nabo bakabagezaho umuriro w’amashanyarazi. Yagize ati”turifuza ko natwe twabona umuriro kugirango twiteze imbere kuko hano mu murenge wacu wa Nyabirasi nta n’ipoto byibura ryerekana ko tuzabona umuriro…..tugasaba ko natwe batwibuka bakaduha umuriro”.

Umuyobozi w’uyu murenge wa Nyabirasi yavuwe ko ikibazo cyo kutabona umuriro gihari ariko akizeza abatuye uyu murenge ko mu minsi mike nabo baraza kubona umuriro w’amashanyarazi ngo uyu mwaka w’ingengo y’imari uratangirana no kubona umuriro kubaturage bo mu murenge wa Nyabirasi.

Yagize ati”twari twabwiwe ko uyu mwaka uba waratangiranye n’ibikorwa byo kubona umuriro ariko hajemo impinduka ako twavuganye na LEG akaba ariyo ishinzwe gutanga umuriro w’amashanyarazi baduhaye icyizere ko uyu mwaka urangira hari ibimaze gukorwa”.

Uyu murenge niwo wonyine mu karere ka Rutsiro utagira igice na kimwe kirimo umuriro w’amashanyarazi cyanwa se ngo babe barashinze ibiti (amapoto) kugeza ubu .
By NTIBITONDERWA Desire





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo