Rutsiro: Abaturage baratabaza nyuma yo gusenyerwa n’inzego z’ibanze

Mu kagari ka Rugasa umurenge wa Ruhango ho mu karere ka Rutsiro
abaturage baho barasaba ko barenganurwa n’inzego zisumbuye ho kuko batswe ibyangombwa by’ubutaka n’umurenge bakanasenyerwa.

Nyuma y’uko abaturage batuye muri aka kagari ahitwa ku Kinyanda bavuze ko ubuyobozi bwabasabye gusenya amazu yabo ngo aho batuye bahubatse ari aha leta , aba baturage bo bakavuga ko baguze na leta n’ikimenyimenyi bakaba bari bafite ibyangobwa by’ubutaka bwaho n’ubwo kuri ubu ubuyobozi bw’umurenge bwatwaye ibyangobwa by’ubutaka bw’abatuye aho ku Kinyanda.
Umwe mu baturage baganiriye n’umubavu bavuga ko basenyewe ndetse bakanakwa ibyangombwa by’ubutaka "Narinziko umurima ari uwanjye kuko nahuhawe n’ababyeyi banjye nyuma yaho dusabwa gutanga ibyangombwa by’ubutaka banadusenyera inzu twari twarubatse ariko zituzuye"
Aha ku Kinyanda habarizwa n’amazu y’ubucuruzi bavuga ko hagomba kubakwa
amazu y’abatishoboye bityo abari basanzwe bahatuye bakaba bakuramo imitungo
basanzwe bahafite.
Umuyobozi w’akagari ka Rugasa Nsanzabeza Venuste yatangarije Umubavu ko
abaturage bafashe umutungo wa leta bawugira uwabo bityo ko bagomba
kuwurekura .
Nsanzabeza yakomeje avuga ko abavuga ko baguze na leta ari ukubeshya kuko
ngo uwaguze nayo ni umuntu umwe we yerekanye impapuro
yaguriyeho. Yagize ati : “Umuturage waguze na Leta ni uwitwa Kizuru gusa,
abandi bo nta nyandiko berekanye.”
Umuyobozi w’umurenge wa Ruhango Rutayisire Deogratias yabwiye Umubavu
ko abaturage ubwabo babonye ko bakoze amakosa yo kwigabiza ibya leta bahita
batanga ibyangobwa nta muntu ubashyizeho imbaraga dore ko ngo batanze ibyo
byangobwa by’ubutaka mu nama yari yahuje ubuyobozi bw’umurenge n’abo
baturage. “Bemeye gutanga ibyangombwa nta nzego za gisirikare cyangwa iza
pilisi zibibahatiye.” Niko yavuze
Kugeza ubu bamwe batangiye gusenyerwa ndetse hari kubakwa amazu bivugwa
ko ari ay’abatishoye bo muri aka karere ka Rutsiro.
By Nibitonderwa Desire





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
NIYONZIMA Jean Damascene Kuya 30-07-2018

Nanjye navutse numva bavuga ko ari mukwa Leta.