Rutsiro: Abaturage baratabaza

Abaturage bo mu mudugudu wa Kaduha akagali ka Sure umurenge wa Mushubati ho mu karere ka Rutsiro baravuga ko babangamiwe no kutagira amazi kandi bari barayemerewe ariko kugeza ubu ntabwo barayabona kandi indi midugudu ifite amazi ngo amatiyo ajyana amazi aca muri uyu mudugudu akayajyana ahandi uyu mudugudu wo ntuyabone.

Aba baturage kandi baravuga ko basabwe gucukura imiyoboro y’amazi kugirango umuterankunga ariwe Word vision abagezeho amazi ariko ngo bamaze gucukura iyo miyiboro bategereza amazi baraheba.umwe muri aba barrage bo muri uyu mudugudu wa Kaduha.

Yagize ati”twasabwe gucukura ibiyoboro y’amazi kandi ibyo twabikoze arko kugeza ubu nta mazi dufite”.Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’akagari ka Sure yabwiye Umubavu ko muri uyu mudugudu wa Kaduha basazwe bafite ivomero rusange ndetse andi mavomero abiri bubakiwe n’umushinga witwa TINIARI .

Akomeza avuga ko kugira ngo aba baturage babone amazi ngo bagomba kugira amafaranga aba baturage bagomba gutanga azishyura umukozi uzayakora.mugihe cyose batarayatanga kandi barayasabwe ntbwo bayabona vuba.yagize ati”ababa baturage bafite ivomero rusange hamwe n’andi abiri bubakiwe na TINIARI ikindi kandi abaturage hari amafaranga bagomba guteranya kugirango bahembe umukozi uzayabakorera “.

Uwiringiyimana Issac umwe mubatuye muri uyu mudugudu yabwiye Umubavu ko batigeze bamenyeshwa ko bazatanga amafaranga kuko ngo ibyo basabwe gukora byose barabikoze ariko kuberako bakeneye amazi amafaranga bayasabwe ngo nayo bayatanga. Yagize ati”ntamafaranga badusabye ariko bayadusabye nayo twayatanga kuko dukeneye amazi”

By: NTIBITONDERWA Desire





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo