Rutsiro: Abakozi bahagaritswe barashinja ubuyobozi kubikiza mu guhisha amakosa bwakoze

Abakozi 16 b’Akarere ka Rutsiro bahagaritswe bashinjwa ruswa no kunyereza umutungo ufitiye rubanda akamaro, bavuga ko barenganyijwe aho bahaniwe amakosa yakozwe na komite nyobozi bakavuga ko abakabaye bahanwa ubu basigaye mu kazi.

Aba bakozi kandi banashinja umuyobozi w’Akarere kubikoreza ibibazo batazi mu rwego rwo kubikiza.

Ikibazo nyamukuru cyatumye aba bakozi bahagarikwa mu kazi, ni isoko ryahawe rwiyemezmirimo ryo kubaka umuhanda wa VUP noneho biza kugaragara ko ibikoresho birimo umucanga n’amabuye bitageze ku mirenge nkuko ubuyobozi bwabivuze.

Itangazo ryanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw’Aka karere ku wa Kane tariki ya 06 Kanama 2020, rivuga ko abahagaritswe barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge batanu, abakozi 9 ku rwego rw’umurenge na 2 ku rwego rw’akarere.

Muri aba bakozi bahagaritswe kandi harimo n’abashinzwe imyubakire mu mirenge ya Rusebeya na Nyabirasi ndetse n’ushinzwe imari mu Karere, we akavuga ko n’ubundi bishyura bagendeye kuri raporo zakozwe n’Umurenge kuko ngp ari bo bagenerwabikorwa, ikindi ngo kwishura bikorwa n’abantu batanu none ngo yahagaritswe wenyine kandi baranishyuye adahari.

Abaganiriye n’UMUBAVU bose bahuriza ku kuba ibyo bakorewe ari akarengane kari gukorwa n’Akarere.

Basabose Alexis, ushinzwe Imali mu Karere ka Rutsiro yaganiriye n’UMUBAVU umubaza nyirizina icyo atekereza baba barazize, agaragaza ko kidafatika, ati "Jye ku rwanjye ruhande, jye ntacyo, nkurikije uko Dosiye imeze n’icyo badushinja, ...ntabwo aricyo kuko ntigifatika".

Kuri Rwiyemezamiriwo wishyuwe ahanini ari na yo ntandaro y’ihagarikwa ryabo, avuga ko mbere yo kwishyurwa Dosiye ye yanyuze ku bayobozi bose bagombaga kuyigenzura barimo Gitifu w’Akarere, Division Manager no muri Finance aho ngo basanze Dosiye yujuje ibisabwa barayishyura nubwo we atari ahari.

Avuga ko nyuma yuko bishyuye Rwiyemezamirimo haje gutangwa amakuru ko hari ibikoresho bitageze ku Murenge umwe kandi byarishyuwe, gusa akavuga ko nk’ukora muri Finance bishyura Dosiye batajya kuri Terrain ngo bamenye niba hari aharimo icyuho.

Avuga ko ngo Akarere kabandikiye kabahagarika ku kazi kandi ikibazo kikiri muri RIB, ati "Mu gihe rero inzego zari zirimo zikurikirana, kuko ikibazo kiri muri RIB, nibwo twagiye kubona ejo baduhaye amabaruwa yo kutwirukana, rero ku rwanjye ruhande navuga ko twarenganye".

Abajijwe niba RIB yarabatumyeho ngo bisobanure, DAF wa Rutsiro avuga ko ngo n’ubu igikomeje gutumaho bagenzi be ariko ngo we ntarahamagazwa.

Undi wo muri aba bakozi bahagaritswe n’Akarere ka Rutsiro utifuje ko UMUBAVU utangaza umwirondoro we, yavuze ko atarabona ibaruwa imuhagarika.

Ku bikoresho bivugwa ko bitageze kuri umwe mu Mirenge ngo bikoreshwe na Rwiyemezamirimo wabakaga umuhanda wa VUP, avuga ko ari ibinyoma ntaho bihuriye n’ukuri.

Ati "Ibivugwa ko hari ibikoresho bitageze mu Murenge, ntabwo aribyo, barabeshya ntaho bihuriye n’ukuri".

Uyu we avuga ko yitabye RIB ku wa Gatatu agatanga ibisobanuro ku byo yabazwaga, gno yatunguwe no kumva mu binyamamakuru ko bahagaritswe kandi nta baruwa ibibamenyesha barabona.

Ati "Naritabye ku wa Gatatu dutanga ibisobanuro, ibyo batubazaga turabibasubiza, ubwo ejo nibwo twatunguwe no kubibona mu binyamakuru n’ayo mabaruwa tutarayabona..kuko mu bayabonye baravuga ko ngo ari igihano kizatangira tariki ya 10 Kanama 2020, ukibaza rero ukuntu abantu bavuga ko bahagaritse abantu batarabaha n’amabaruwa".

Abajijwe nyirizina icyo bari kubazwa, ati "Turi kubazwa ibikoresho twakiriye kandi birahari, n’aho numvise bagiye basura uyu munsi RIB yabashije gusura tunashimira cyane ko byibura bagize imikorere myiza yo kujya kuri Terrain ngo ibyo bintu babyirebere".

Akomeza ati "Ukibaza impamvu Akarere katagize ubushake bwo kuza gusura ibyo bintu ngo barebe niba ari ukuri ko twabikoreye Raporo ko bihari kandi bidahari ahubwo bakihutira kutwandikira anmabaruwa ameze gutyo, nubwo ntarayifata ariko nzi ko hari bagenzi banjye bazibonye nanjye nzajya kuyifata".

Abajijwe niba ahuza na bagenzi be bita ibyo bakorewe akarengane, ati "Ni akarengane gakomeye, turi kugakorerwa n’Akarere kandi ari ko kakagombye kubikemura".

Rwiyemezamirimo watsindiye kubaka iyi mihanda ya VUP muri Rutsiro, Uwumuremyi David we yagaragaje ko ibyakozwe byose nko kuzana ibikoresho byo gukora umuhanda wa VUP by’umwihariko ku ruhande rwe byagiye bikorwa mu nzira nziza ngo na cyane ko yabaga ari kumwe n’umukozi w’UUmurenge ugenzura niba bikorwa neza.

Yagarutse no ku byavuzwe na DAF w’Akarere agaragaza ko no kwishyura bidakorwa n’umuntu umwe ku buryo habamo amanyanga, ati "Ku Karere ntabwo byishyurwa n’umuntu umwe nkuko bavuga ngo DAF, byakabaye bibazwa benshi hariya bikabazwa Exectif, bikabazwa Division Manager, byabazwa benshi kuko Facture inyura muri Office zirenga arenga atandatu bose bagenzura".

Ntiyumva uburyo ngo ibintu byagenzurwa kuva ku Mirenge bikagenzurwa n’abayobozi batandukanye bo ku Karere habamo kwibeshya, akavuga ko ikibazo kiri mu baturutse ku Karere bakajya kugenzura ku Mirenge kandi batahamagaye ababyakiriye ngo babibereke.

Ati "Rero iyo ugiye ku Murenge cyangwa ukajya ku muhanda uri wenyine ntushobora kumenya ibintu byose aho bagiye babimena".

Meya wa Rutsiro, Ayinkamiye Emerance yemereye UMUBAVU ko aba bakozi bahagaritswe mu gihe kitarenze amezi atandatu, gusa ngo n’aya mezi atandatu ashobora kutarangira mu gihe iperereza ryaba rirangiye mbere, ibizava mu iperereza ngo ni byo bizashyirwa mu bikorwa.

Umunyamakuru amubajije nyirizina icyatumye aba bakozi bose uko ari 16 bahagarikwa icyarimwe, yongeye gushimangira ko ngo ari ibijyanye no kunyereza umutungo wa Leta.

Abajijwe niba uwatanze isoko atari we wakabaye akurikirana aho Rwiyemezamirimo yagiye ashyira ibikoresho byo kwifashisha mu gukora imihanda ya VUP, Meya Ayinkamiye, ati "Ibyo naba ngiye guca imanza, ibyo ni ibibazo by’iperereza, n’abandi byagaragara ko babigizemo uruhare na bo bakurikiranwa".

Ku cyagarutsweho na bamwe mu bahagaritswe bavuga ko Akarere ari ko kagombaga gukurikirana ibi bikorwa imirenge yo igatanga raporo kandi ngo bikaba byarakozwe neza, Meya ati "Ibyo nyine ni ibyo uvuga, n’ibyo bakubwiye, natwe hari ibyo twakoze bigendanye n’amategeko".

Ku kuba ibyo bakoze byaba bifitanye isano no kuba Rwiyemezamirimo yarabareze mu rukiko, Meya ntiyashatse kugira byinshi abivugaho, ati "Ibyo rwose mbabarira wimbwira ibya Rwiyemezamirimo ibyo twakoze ni ibyo twabonye bijyanye n’amategeko
kubera ko abaturage batabonye ibibagenewe, ibindi byose birekere ubutabera nibwo buzatanga igisubizo".

Abajijwe kandi niba guhagarika abakozi 16 bose icyarimwe bitarahungabanya serivisi, Meya Ayinkamiye, ati "Ntabwo biri buhungabane kuko dufata abandi bakozi tukabaha izo nshingano mu gihe hagitegerejwe ko icyo kindi gikemuka".

Abigira ba nkunze u Rwanda, Dosiye ya CYUMA Hassan nyiri ISHEMA TV ufunze utaraburana n’ibindi byinshi Ingabire Victoire yabigarutseho muri iki kiganiro utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo