Ruswa ivuza ubuhuha muri UNHCR yashyizwe hanze, mu gihe yo iyihakana!

Muri iki gice cy’ubucukumbuzi, inkambi iki kinyamakuru cyasanzemo ruswa ni izo mu bihugu bya Kenya, Uganda, Ethiopia, Libya ndetse na Yemeni, aho kigaragaza ko hari abakozi b’ Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku mpunzi (UNCHR) baka ruswa abagenerwabikorwa kugira babahe ubufasha; ibi ngo bikorwa mu gihe bagiye gusaba ubuhungiro mu bindi bihugu aho basabwa amadolari 5000 ku muntu, mu gihe cyo gutanga ibiribwa cyangwa mu gihe cyo kujya kwivuriza hanze y’inkambi.

Ku ruhande rwa UNHCR yo yamaganye icyo cyegeranyo ivuga ko gishobora kubangamira impunzi zikeneye kwimurirwa mu bindi bihugu, gusa ikemera ko bishobora kubaho ko umukobwa aba umwe agatukisha bose.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, UNHCR yongeyeho iti

Nk’uko no mu yandi mashyirahamwe bimeze, ntihabura abantu bakora ibinyuranyije n’ amategeko bakagira ingeso mbi. Nicyo gituma dufite inzego zidufasha gucunga, inzego zakomejwe mu myaka ibiri ishize, kandi tuzakomeza kuzongerera ubushobozi.

Icyo cyegeranyo kivuga ko hari abantu bigira abakozi ba UNHCR bakabeshya abantu ko bazabafasha kujya mu bindi bihugu ariko bagamije kubambura utwabo, kuri ibi UNHCR ivuga ko bimaze kuba inshuro nyinshi gusa ngo byafatiwe ingamba.

Yagize iti

Kuko tudashobora gufata abo bantu twahuguye impunzi kugira ngo zigire ubumenyi bwo gutahura abo babeshyi.

UNCHR yo ivuga ko umukobwa aba umwe agatukisha bose, gusa ngo bahuguye impunzi kugira ngo zigire ubumenyi bwo gutahura abazibeshya.
Ishami ry’ Umuryango w’ abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rikomeza rivuga kandi ko iyo hari umukozi waryo cyangwa w’ ishami bakorana uvuzweho guhohotera impunzi, kuzaka ruswa, kunyereza ibiribwa rigatahura ko ari ukuri uwo mukozi yirukanwa.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo