Russia: Umusirikare yicishije bagenzi be 3 ishoka ku kigo cya gisirikare

Umusirikare w’Umurusiya ari gushakishwa kuko akekwaho kwicisha ishoka mugenzi we akanica abandi babiri abarashe, mu kigo cya gisirikare kiri mu majyepfo y’igihugu, nk’uko abakora iperereza babivuga.

Abasirikare bari guhiga uyu mugenzi wabo witwa Anton Makarov wo mu kigo cy’ingabo zirwanira mu kirere cya Baltimor ufite ipeti batangiriraho mu gisirikare.

Biravugwa ko kuri uyu wa Mbere, amaze kwica mugenzi we amutemaguye n’ishoka, yafashe imbunda ye yo mu bwoko bwa pistol, akarasa bagenzi be babiri bagapfa.

Umusirikare wa kane we yarashwe arakomereka.

Ibiro ntaramakuru RIA Novosti bivuga ko amagana y’abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe bari guhiga uyu ukekwaho ubu bwicanyi.

Aho byabereye hitwa Voronezh ni agace kari ku ntera ya 465Km mu majyepfo y’umurwa mukuru Moscow.

Ntabwo haramenyekana impamvu uyu musirikare yaba yakoreye ibyo bagenzi be.

Urubanza rw’umuyobozi w’UMUBAVU, ubujurire bwa Karasira ku kwirukanwa ku kazi ke bwaranzwe, abigaga muri KIM University bari mu gihirahiro, abanyeshuri batewe inda, umunyemari Nkubiri ararembye, n’andi makuru menshi yaranze icyumweru dusoje k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo