Rusizi: Yibye umuvandimwe we arenga Miliyoni 7 afatwa  asigaranye 4, 899,00frw

Mu Karere ka Rusizi , mu Murenge wa Bugarama , mu Kagari ka Ryankana , Umudugudu wa Rusizi , ku wa 27 Gicurasi , haravugwa inkuru y’ umugabo wafatanywe miliyoni y’ amafaranga y’ u Rwanda 4, 899, 00, muri miliyoni 7, 879, 590,z’amafaranga yari yibye umuvandimwe we ubwo yari yagiye kumusura.

Polisi y’ u Rwanda ikorera muri ako Karere ivuga ko uwo mugabo witwa Munyabarenzi llidephonse w’ imyaka 28 , muri ayo mafaranga y’ u Rwanda Miliyoni 7, 879, 590, yari yibye yagarujemo miliyoni 4, 899, 00, bikekwako yari yagiye gusura umuvandimwe we witwa Umwanankabandi Berthe w’ imyaka 42 y’ amavuko , ibi byabereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama ku wa 26 Gicurasi 2021.

Chief Inspector of Police (CIP)Bonaventure Twizere Karekezi , Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Iburengerazuba , yatangaje ko kugira ngo uriya mugabo ukekwaho icyaha afatwe byaturutse ku makuru Umwanankabandi Berthe yatanze avuga ko tariki ya 26 Gicurasi 2021, yagiye kuri Banki abikuza amafaranga y’ u Rwanda Miliyoni 7, 897, 590, Ngo yari amafaranga y’ ikimina bagombaga gusoza cyangwa guhetura, bukeye ku wa 27 Gicurasi.

CIP Twizere Karekezi akomeza avuga ko uwo mugabo witwa Munyabarenzi nk’ umuvandimwe mu muryango yari ahamaze hafi ibyumweru 2 yaragiye ku musura , hanyuma acunga ku jisho Umwanankabandi yica urugi rw’ icyumba yiba ayo mafaranga yose yari avanye kuri Banki.

CIP Karekezi kandi avuga ko Umwanankabandi akimara gutanga ayo makuru kuri polisi ikorera muri sitasiyo ya Ntarama mu Karere ka Bugesera ati”: Baraduhamagaye inaha mu Bugarama dutangira gushakisha Munyabarenzi. Abapolisi bamusanze aho aba mu Kagari ka Ryankana mu Mudugudu wa Rusizi bamusangana miliyoni 4, 899, 00.” Yongeraho ati: Nawe yemeye koko yishe urugi aterura agakapu karimo ayo mafaranga gusa ngo ntiyari azi umubare w’ amafaranga yararimo dore ko we umwe yemeye ko amafaranga 100, 000 yakoreshe kugira ngo agere aho atuye”.

CIP Karekezi yatangaje ko hatangiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane aho amafaranga asigaye uwo Munyabarenzi yayashize dore ko nyiri kwibwa we avuga ko yabikuje amafaranga miliyoni 7 y’ amafaranga y’ u Rwanda.

CIP Karekezi yashimiye uyu muturage watanze aya makuru. Ari nabwo yakanguriye abandi baturage kujya batangira amakuru ku gihe.

Uwafashwe yoherejwe ku Rwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bugarama kugira ngo hatangire iperereza.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo