Rusizi:Urujijo  ku rupfu rw’Umusore wasanzwe  hejuru y’ikirundo cy’amatafari kirimo umuriro yapfuye.

Mu murenge wa Gitambi, mu Kagari ka Hangabashi ho mu Karere ka Rusizi, ku isaha ya saa 7h30 za mugito, kuri iki Cyumweru tariki 1 Kamana 2021, umusore witwa Uwineza Paul wari urangije ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, yasanzwe hejuru y’amatafari yapfuye.

Uyu musore yari afite imyaka 17 y’amavuko yasazwe hejuru y’ikirundo cy’amatafari kirimo umuriro yapfuye.

Hari amakuru avuga ko nyakwigendera ku munsi taliki ya 31 Nyakanga yari kimwe na ba nyiri aya matafari ari bo Uzayisenga Gaston na Hagenimana Eliazard yaje kubasaba akazi ko kugihoma bamubwira ko azagaruka mu gitondo.

Ubwo ngo cya kirundo cy’amatafari bagishyizemo umuriro bagamije kuyatwika.

Bamaze gutaha nibwo wa musore yacyuriye akoresheje urwego ku mpamvu zitaramenyekana, baje kugisura mu gitondo bamusanga hejuru yacyo yanegekaye, bamujyana mu Kigo Nderabuzima cya Mashesha, ahagera yapfuye.

Umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Mibirizi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Ubuyobizi bw’Umurenge wa Gitambi bwemeje iby’aya makuru, buvuga ko byamenyekanye mu gitondo.Busaba ababyeyi kujya baba hafi y’abana babo, ndetse gugasaba abana kwitwararika ikibazo bafite bakakibwira ababyeyi babo.

Iyakaremye Jean Pierre Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi, yagize ati “Ayo makuru ni yo twayamenye mu gitondo saa moya n’igice, bitekerezwa ko uriya musore yaraye hejuru y’amatafari, basanze ameze nabi amaraso yamushizemo.”

Yakomeje avuga ko amakuru ubuyobozi bufite ari uko nta kibazo umwana yari afite, nta n’icyo yari afitanye n’ababyeyi be.

Yakomeje agira ati “Mu gihe nta rindi perereza rirakorwa ngo ryerekane ibitandukanye na byo, n’uko byagenze, muri ibi bihe by’ibiruhuko turasaba ababyeyi kuba hafi y’abana babo, abana na bo.”

Umuseke





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Luc Kuya 2-08-2021

Babyita intoxication au monoxyde de carbone...yahumetse umwuka mubi uva mubicanwa bitwikishwa amatafari