Close MORE NEWS Rusizi: Urubura rudasanzwe rwangije byinshi rusiga na bamwe mu baturage iheruheru UMUBAVU.com umubavu Kuya 8-10-2020 saa 12:16' whatsapp Facebook Nyuma y’igihe abaturage b’umurenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi bategereje imvura yagira icyo imarira imyaka bari barateye ndetse n’urutoki bavuga ko rwari ruyinyotewe, abo mu midugudu ya Mugongo na Rusambu mu kagari ka Rusambu n’abo mu mudugudu wa Gituza mu kagari ka Karangiro muri uyu murenge, kuri uyu wa 7 Ukwakira batunguwe no kugusha urubura rudasanzwe rurayirengera yose runayirekamo basigara amara masa. Ni imvura bavuga ko yatangiye mu ma saa saba z’amanywa z’uyu wa 7 Ukwakira imara amasaha arenga 2, irengera hegitari zirenga 8 z’ibigori byari bimaze kugira amababi 3, hegitari zirenga 2 z’ibishyimbo na byo byari mu kigero nk’icyo, n’imyumbati yari itewe vuba, yangiza bikabije n’urutoki rwo muri ako gace, inzu 4 z’abaturage zari zifite amabati ashaje na yo rurayatobagura, bakaba bibaza aho bamara iminsi barambika umusaya n’imiryango yabo. Umwe ati: Twahuye n’akaga gakomeye cyane rwose ku buryo nk’ibigori, ibishyimbo n’imyumbati bisaba gutera ibindi kuko n’ubu ruracyabiretsemo kuko rwari rwinshi bikabije, urutoki na rwo rwangiritse cyane, abangirijwe inzu na bo nta mitima bafite mu gitereko, mbese turi abo gutabarwa byihuse, dore ko n’iyo mbuto twari twahinze yabonaga umugabo igasiba undi kubera ubukene bukabije twatewe na COVID-19 yashegeshe uyu murenge. Agoronome w’uyu murenge,Uwimana Jean Berchimas yabwiye Bwiza.com ko ikibazo bahise bagishyikiriza Akarere,RAB na MINAGRI basabira abaturage ubufasha bwihuse bw’indi mbuto yo gusubizamo ahangiritse cyane, ngo bidakozwe byihuse abaturage ntacyo bazasarura. Ati: Ibigori n’ibishyimbo byari bigeze hejuru byangiritse cyane ku buryo bisaba gutera ibindi kuko rwagwanye ubukana bwinshi rurabishwanyaguza ruranabirengera n’ubu ruracyaretse kandi iyo rutinze ubukonje bwarwo ubwabwo bwangiza ubuzima bw’ibihingwa. Kuba rwanaretsemo rero,hari ibyangirika bikamera nk’ibibabutse kubera ubukonje. Twahise tubimenyesha inzego zidukuriye zirimo Akarere,MINAGRI na RAB ngo batabare byihuse abahuye n’aka kaga nibura babonerwa indi mbuto yo gutera, kuri uyu wa 8 Ukwakira turakomeza kureba niba nta bindi byangiritse, n’abo badafite aho bikinga babe bagobokwa. Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem yatubwiye ko abafite ubushobozi bwo kubona indi mbuto bahita bayitera abatabufite bagafashwa kuyibona vuba, anabakangurira kwitonda muri ibi bihe imvura igwa mu buryo budasanzwe hamwe na hamwe. Ati: Muri iki gihe buri muntu turamukangurira kwirinda, ntibajye mu mvura igwa kuko n’inkuba zishobora kubakubita, bazirike ibisenge, bafate amazi yo ku nzu zabo, basibure imirwanyasuri neza,n’ubundi buryo bwose bushoboka bwo guhangana n’ibiza bishobora kuzanwa n’iyi mvura. Akarere ka Rusizi gakunze kwibasirwa n’ibiza bituruka ku mvura ivanze n’umuyaga mwinshi ikunze kuhagwa ikangiza inzu z’abaturage, hakaba n’ibiza byangiza imirima yabo cyane cyane mu mirenge ya Gashonga, Nyakarenzo n’iy’ikibaya cya Bugarama, inkuba na zo zikibasira abatuye imirenge ya Nyakarenzo, Gikundamvura, Butare n’indi,byose bisiga abaturage iheruheru bamwe bikabatwara ubuzima. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Gutaburura Mirimo,gufunga umubavu,guhagarika amashuri bitunguranye,abanyamakuru babitanzeho ibitekerezo amakuru Amafoto icyenda y’ibihe by’ingenzi mu butegetsi bwa Trump amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru Rwanda: Diporome z’abize muri kaminuza Gatolika y’u Rwanda n’iyo muri Uganda ntizemewe ku isoko amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Abasirikare bari ku rugo rwa Bobi Wine birukanye Ambasaderi wa Amerika amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Loni yatangaje ko Ibihugu 9 bya Afurika byatakaje uburenganzira bwo gutora NDANGIRA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN
Rusizi: Urubura rudasanzwe rwangije byinshi rusiga na bamwe mu baturage iheruheru UMUBAVU.com umubavu Kuya 8-10-2020 saa 12:16' whatsapp Facebook Nyuma y’igihe abaturage b’umurenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi bategereje imvura yagira icyo imarira imyaka bari barateye ndetse n’urutoki bavuga ko rwari ruyinyotewe, abo mu midugudu ya Mugongo na Rusambu mu kagari ka Rusambu n’abo mu mudugudu wa Gituza mu kagari ka Karangiro muri uyu murenge, kuri uyu wa 7 Ukwakira batunguwe no kugusha urubura rudasanzwe rurayirengera yose runayirekamo basigara amara masa. Ni imvura bavuga ko yatangiye mu ma saa saba z’amanywa z’uyu wa 7 Ukwakira imara amasaha arenga 2, irengera hegitari zirenga 8 z’ibigori byari bimaze kugira amababi 3, hegitari zirenga 2 z’ibishyimbo na byo byari mu kigero nk’icyo, n’imyumbati yari itewe vuba, yangiza bikabije n’urutoki rwo muri ako gace, inzu 4 z’abaturage zari zifite amabati ashaje na yo rurayatobagura, bakaba bibaza aho bamara iminsi barambika umusaya n’imiryango yabo. Umwe ati: Twahuye n’akaga gakomeye cyane rwose ku buryo nk’ibigori, ibishyimbo n’imyumbati bisaba gutera ibindi kuko n’ubu ruracyabiretsemo kuko rwari rwinshi bikabije, urutoki na rwo rwangiritse cyane, abangirijwe inzu na bo nta mitima bafite mu gitereko, mbese turi abo gutabarwa byihuse, dore ko n’iyo mbuto twari twahinze yabonaga umugabo igasiba undi kubera ubukene bukabije twatewe na COVID-19 yashegeshe uyu murenge. Agoronome w’uyu murenge,Uwimana Jean Berchimas yabwiye Bwiza.com ko ikibazo bahise bagishyikiriza Akarere,RAB na MINAGRI basabira abaturage ubufasha bwihuse bw’indi mbuto yo gusubizamo ahangiritse cyane, ngo bidakozwe byihuse abaturage ntacyo bazasarura. Ati: Ibigori n’ibishyimbo byari bigeze hejuru byangiritse cyane ku buryo bisaba gutera ibindi kuko rwagwanye ubukana bwinshi rurabishwanyaguza ruranabirengera n’ubu ruracyaretse kandi iyo rutinze ubukonje bwarwo ubwabwo bwangiza ubuzima bw’ibihingwa. Kuba rwanaretsemo rero,hari ibyangirika bikamera nk’ibibabutse kubera ubukonje. Twahise tubimenyesha inzego zidukuriye zirimo Akarere,MINAGRI na RAB ngo batabare byihuse abahuye n’aka kaga nibura babonerwa indi mbuto yo gutera, kuri uyu wa 8 Ukwakira turakomeza kureba niba nta bindi byangiritse, n’abo badafite aho bikinga babe bagobokwa. Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem yatubwiye ko abafite ubushobozi bwo kubona indi mbuto bahita bayitera abatabufite bagafashwa kuyibona vuba, anabakangurira kwitonda muri ibi bihe imvura igwa mu buryo budasanzwe hamwe na hamwe. Ati: Muri iki gihe buri muntu turamukangurira kwirinda, ntibajye mu mvura igwa kuko n’inkuba zishobora kubakubita, bazirike ibisenge, bafate amazi yo ku nzu zabo, basibure imirwanyasuri neza,n’ubundi buryo bwose bushoboka bwo guhangana n’ibiza bishobora kuzanwa n’iyi mvura. Akarere ka Rusizi gakunze kwibasirwa n’ibiza bituruka ku mvura ivanze n’umuyaga mwinshi ikunze kuhagwa ikangiza inzu z’abaturage, hakaba n’ibiza byangiza imirima yabo cyane cyane mu mirenge ya Gashonga, Nyakarenzo n’iy’ikibaya cya Bugarama, inkuba na zo zikibasira abatuye imirenge ya Nyakarenzo, Gikundamvura, Butare n’indi,byose bisiga abaturage iheruheru bamwe bikabatwara ubuzima. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Gutaburura Mirimo,gufunga umubavu,guhagarika amashuri bitunguranye,abanyamakuru babitanzeho ibitekerezo amakuru Amafoto icyenda y’ibihe by’ingenzi mu butegetsi bwa Trump amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru Rwanda: Diporome z’abize muri kaminuza Gatolika y’u Rwanda n’iyo muri Uganda ntizemewe ku isoko amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Abasirikare bari ku rugo rwa Bobi Wine birukanye Ambasaderi wa Amerika amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Loni yatangaje ko Ibihugu 9 bya Afurika byatakaje uburenganzira bwo gutora NDANGIRA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN