Rusizi: Umugabo yishe Umugore we  amukubise agafuni yitwara kubiro by’ Akagali

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 7 Kanama , Mu karere Ka Ruzizi mu Murenge wa Nzahaha mu k’Akagari ka Kigenge mu Mudugudu wa Kacyiru, Umugabo witwa Ntakirutimana Aloys yishe umugore we witwa Icyimpaye Jeanne d’Arc , amukubise agafuni mu mutwe.

Munezero Rita akaba ari n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kigenge, yatangarije Umunyamakuru ko iyi nkuru bayimenye mu ma saa cyenda z’urukerera abibwiwe na nyina wa Ntakirutimana Aloys wishe umugore we .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa yavuze ko Nyina wa Ntakirutimana ngo yahise ajya kureba. Asanga Umurambo wa nyakwigendera uri imbere y’uburiri bararagaho uvirirana amaraso,n’abana ngo bakaba batari banabimenye,babibwiwe na nyirakuru bamukinguriye na we agahitira aho abyeyi babo bararaga,bamukurikira bakahasanga murambo wa Icyimpaye Jeanne d’Arc.

Munezero Rita avuga ko amakimbirane y’uyu mugore n’umugabo bari barasezeranye imbere y’amategeko,bafitanye abana 7 yatangiye muri 2013, babanza kugirwa inama n’itorero ADEPR basanzwe basengera mo birananirana, biza kugera mu buyobozi bw’akagari n’umurenge na bwo bwabashyikirije inzego z’umutekano biyemeza kwisubira ho .

Rita Yagize ati “Hari hashize umwaka wose nta zindi nduru twumva muri uru rugo ndetse banavuga ko bihannye banakora umurimo w’Imana neza muri ADEPR paruwasi ya Nzahaha,ariko natwe twatunguwe no kumva ko yamwishe kuko twabimenye mu ma saa cyenda y’urukerera bigaragara ko yamwishe mbere y’ayo masaha ahengereye asinziriye kuko umurambo we wasanzwe imbere y’uburiri yambaye utwenda two kurarana gusa.’’


Aka gafuni gafitwe n’umuturanyi w’uru rugo ni ko Ntakirutimana Aloys yicishije umugore we Icyimpaye Jenne d’Arc.

Ntakirutimana Aloys wishe umugore bamusanze yiyicariye ku biro by’akagari kabo saa kumi n’ebyiri z’igitondo aho yahise atabwa muri yombi, ahita yiyemerera ko ari we wishe umugore we ngo kubera ko yamucaga inyuma.

Umuturage witwa Manase yabwiye Umunyamakuru ko bababajwe n’uru rupfu rw’agashinyaguroIcyimpaye Jeanne d’Arc yishwe yakomeje ,asaba ko ubutabera bwakora akazi kabwo,byaba ngombwa akazaburanishirizwa aho yakoreye icyaha bikabera n’abandi isomo.

Ati “Aya mahano natwe yadutunguye ariko uyu mugome wambuye ubuzima uwo bari babyaranye 7 akwiye gukanirwa urumukwiye ndetse bikabera mu ruhame hano yakoreye icyaha, bikabera isomo n’abandi bose bafite uwo mutima wa kinyamaswa.’’

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem, yavuze ko nyuma y’aya mahano hahise hakoreshwa inama y’abaturage bagasabwa kwirinda ingeso nk’iyi yo kwAmburana ubuzima,na we akaba yasabye abaturage aka kurwanya ubugome .

Umurambo wa nyakwigendera washyinguwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 7 Kamana nyuma yo gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Gihudwe, umugabo we akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gashonga.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo