Rusizi: Umugabo wubatse yafashwe yagiye gusambanya umukobwa wo mu baturanyi

Mu Mudugudu wa Rubenga I mu Kagari ka Kagara mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, Umugabo usanzwe afite urugo, bamufatiye mu rugo rw’abaturanyi yagiye gusambanya umukobwa waho.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rubenga I, Nzeyimana Jean Damascene yabwiye Umuseke ko uyu mugabo yaraye ateye urugo rw’abaturanyi ahagana saa tatu z’ijoro (21:00) agasanga uwo mukobwa uhaba ari we uhari wenyine, abandi badahari.

Ati “Arangije aramusambanya, bamukingirana mu nzu kugeza ubu aracyarimo.”

Uyu muyobozi w’Umudugudu avuga ko bahise bitabaza izindi nzego zirimo n’iz’ubutabera ngo zinjire mu kibazo “Kuko ntabwo twakomeza kurebera ngo ihohoterwa ryo mu ngo rikomeze kubaho kuko uyu mugabo asanganywe urundi rugo akaba afite umugore n’abana.”

Uyu mukobwa uvuga ko yasambanyijwe ufite imyaka 22, avuga ko adasanzwe aziranye n’uyu mugabo ahubwo ko ejo yaje avuga ko ashaka nyiri uru rugo [Bita Papa Naome] akamusaba gukingura ubundi akamurwanya, birangira amusambanyije ngo kuko yabanje kumurwanya ariko akamurusha intege.

Bizabavu Aphrodice nyiri uru rugo, avuga ko ku mugoroba w’ejo we n’umugore we bari bagiye mu kazi basanzwe bakora k’ijoro ariko we akaza kugaruka gutora icyo yari yibagiwe agasanga uriya mugabo ari gusambanya uyu mukobwa usanzwe ari muramukazi we.

Ati “Ntitwabyihereranye twahise duhamagara abavandimwe n’abayobozi barahagera.”

Uyu uvugwaho gusambanya uriya mukobwa we ntabihakana, gusa avuga ko uriya mukobwa babikoze ku bwumvikane ndetse ko atari ubwa mbere baryamanye.

Uyu mugabo avuga ko ahubwo ari we wahohotewe kuko yakubiswe ndetse agasinyishywa amasezerano ko azatanga Miliyoni 1 Frw yo gukwa uriya mukobwa.

Source:Umuseke





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo