Rusizi: Umugabo  arakekwaho gusambanya abana be babiri

Umugabo utuye mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi akekwaho gusambanya abana be babiri b’abakobwa mu bihe bitandukanye, akabanabangiza imyanya ndangagitsina.

Uyu mugabo ukora akazi ko gutwara abagenzi na Taxi voiture, akekwaho gusambanya mu bihe bitandukanye abana babiri b’abakobwa, umwe w’imyaka 11 n’undi w’imyaka umunani.

Aba bana babwiye TV1 ko Se yabasambanyaga iyo yazaga yasinze, akaba yarabitangiye mu mezi umunani ashize ubwo nyina yari yaragiye kwa muganga kubyara.

Umwe yagize ati “Yaratubwiraga ngo ntituzabivuge nituramuka tubivuze azatwica.’’

Umwana umwe w’imyaka 11 wabyawe n’umugore we wa mbere, yabwiye mukase ko Se amusambanya ntiyabyemera kuko yakekaga ko uyu mwana yaba ari guharabika se.

Mu ijoro ryo ku wa 30 Nzeri nibwo uyu mugore yafatiye mu cyuho umugabo we, ari gusambanya aba bana.

Umugore ati “Nabaye nk’ukubiswe n’inkuba […] aramfata ashaka kumfungirana mu cyumba turagundagurana nuko ahita atoroka.’’

Impapuro z’ibizamini byo kwa muganga byakiriwe ku Kigo Nderabuzima cya Islamic Bugarama, bigaragaza ko aba bana basambanyijwe ndetse bakanakomeretswa mu myanya ndangagitsina.

Umuvugizi w’agateganyo w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) Mbabazi Modeste yabwiye IGIHE ko uyu mugabo ataratabwa muri yombi.

Yagize ati “Ntarafatwa turacyamushakisha kuko yahise atoroka.’’

Ingingo 133 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, uvuga ko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14 y’amavuko, uwabikoze ahabwa igihano igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo