Rusizi: Umubyeyi yakuyemo inda umwana amuta mu bwiherero bwa Metero 10

Umugore witwa Mutezimana Theodosia uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 30 na 35 wo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Giheke, Akagari ka Ntura acumbikiwe kuri Station ya RIB ya Kamembe nyuma yuko akuyemo inda yari ifite amezi 8 umwana akamujugunya mu musarani wa Metero 10.

Amakuru atangwa na bamwe mu babashije kugera aho ibi byabereye aravuga ko ibi byabaye ku wa Gatatu w’icyumweru gishize ariko bikamenyekana kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Ukuboza 2018 nyuma yuko abari baramubonye ajyana iyi nda yari atwite ku gipimo barimo abajyanama b’ubuzima n’abandi bamubonye ahinga yambaye akajipo kandi yari asanzwe agenda yashyize igitenge mu mabere niko kumukemanga aribwo byatahuwe ko yaba yarayikuyemo.

Umwe mu bo twavuganye ku murongo wa Telefoni utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “ubu nibwo bamaze gukura mu bwiherero bwa Metero 10, umubiri w’uyu mwana ukaba wajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Giheke”.

Nyuma y’aya mahano yakozwe n’uyu mubyeyi, umuyobozi w’Akagari ka Ntura Mukatuyizere Olive wanaduhamirije iby’aya makuru ku murongo wa Telefoni, yasabye ababyeyi bari aho kujya bita ku bana babo ndetse batibagiwe no kubakangurira kwirinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kuko bibagiraho ingaruka zikomeye zirimo no kureka amashuri yabo. Uyu muyobozi kandi yihanije abagabo batera abana b’abakobwa inda ko iyi ngeso bagomba kubireka dore ko nabo bibagiramo ingaruka.

Mutezimana Theodosia uvugwaho gukora ibi asanzwe abana n’ababyeyi be bombi gusa bikavugwa ko bamuhozaga ku nkeke bityo hagakekwa ko nabyo byaba biri mu byamuteye gukora iri bara nkuko twabitangarijwe n’umwe mu bari aho ibi byabereye utashatse ko amazina ye atangazwa, amakuru yizewe Umubavu.com twabashije kumenya akaba avuga ko uyu mugore yabyariye mu rugo kuko atigeze ashaka umugabo. Ikindi ni uko uyu mwana yataye mu musarani yari uwa Gatatu abyariye iwabo kuko uwa mbere yitabye Imana, uwa kabiri akaba yiga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye.

Ibarura riheruka ryakozwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ryerekanye ko mu Rwanda hose muri 2016 abangavu bari hagati y’imyaka 16-19 bagera ku 17500 batewe inda zitateguwe bikanabagiraho ingaruka zirimo no kuva mu ishuri. Icyakora icyo gihe hatangajwe ko iki kibazo cyahagurukiwe kuzageza kirandutse mu muryango nyarwanda ndetse kikaba amateka.

Uretse ubu bushakashatsi bwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, mu bushakashatsi ruherutse gushyira ahagaragara, bwagaragaje ko abanyarwanda bavuze ko ikibazo cy’abangavu batwita imburagihe kibabangamiye umuryango nyarwanda ku kigero cya 85% kurusha ibindi byose.

Ibi RGB yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 26 Ugushyingo 2018, ubwo yamurikiraga abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo ibyavuye mu bushakashatsi ngarukamwaka bukorwa kuri gahunda zitandukanye, bukagaragaza ‘Ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivise’.

Umuyobozi Mukuru muri RGB ushinzwe ubushakashatsi, Usengumukiza Félicien, icyo gihe yavuze ko ikibazo cy’abangavu batwita imburagihe cyabateye ubwoba.

Yagize ati “Ni cyo kibazo cyaje ku isonga abanyarwanda bahamya ko cyugarije umuryango. Ni ukuri twagize ubwoba tumaze kubona ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda ari cyo kiza ku isonga mu bibangamira abaturage.”

Imibare igaragaza ko mu turere twose tw’igihugu abanyarwanda bavuze ko gutwita imburagihe kw’abangavu bibabangamiye ku kigero cya 85%.

Ingingo ya 162 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese wikuyemo inda ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi magana abiri.

PNG - 1.2 Mb
Abaturage bari bahuruye baje gufasha ubuyobozi gukura uyu mwana mu bwiherero

PNG - 861.6 kb
Umubiri w’uyu muziranenge wakuwe mu musarani n’abaturage
PNG - 1.1 Mb
Umubiri w’uyu mwana warangiritse bikomeye gusa wahise ujyanwa kwa muganga kugira ngo ukorerwe isuzuma

Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo