Rusizi: RIB iri gushakisha umusore wishe mugenzi we bakoranaga muri Resitora

Urwego rugenza ibyaha mu Rwanda, RIB ruri gushakisha umusore witwa Niyonzima Janvier ukekwaho kwica ateye icyuma mugenzi we witwa Nsengumuremyi Fabrice bakoranaga muri Restaurent, byabereye mu Kagari ka Gakoni mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi.

Ubu bwicanyi bwabereye kuri Resitora y’uwitwa Musabyimana Desire bivugwa ko bariya basore bombi bakorera ahagana saa moya z’igitondo kuri uyu wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2020.

Biravugwa ko imirwano yabereye mu nzu Niyonzima Janvier w’imyaka 20 ukora hariya ashyamiranye na Nsengumuremyi Fabrice w’imyaka 19.

Nyuma Niyonzima yasohotse amwirukankana, amakuru akavuga ko bageze mu rugo rwa Nzabamwita Michel atera icyuma Nsengumuremyi Fabrice aramukomeretsa.

Kiriya cyuma Niyonzima yateye mugenzi we Nsengumuremyi Fabrice, bivugwa ko ngo uyu wagitewe ari we wakigendanaga nkuko ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru kibivuga.

Uyu musore yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Bugarama ariko ahageze ahita apfa.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rukaba rwahise rusohora imyirondoro y’ukekwaho buriya bwicanyi naho bwabereye, rusaba abamubona guhita barutangaho amakuru.

Menya umwanzuro w’urukiko ku rubanza rw’umuyobozi w’UMUBAVU ku bujurire bw’ubushinjacyaha bwari bwajuririye ifungurwa ry’agateganyo rye:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo