Rusizi: REG yaciye insinga z’umuriro iheza abaturage mu kizima

Ku bwumvikane buke hagati y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi mu baturage (Rwanda Energ Group Ltd - REG), ishami rya Rusizi n’uruganda rutunganya Kawa rwa Nyakabuye Coffee Washing Station rwa Company EMPEXCOR LTD byatumye abaturage baguma mu kizima nyuma yuko REG ifashe umwanzuro wo guca insinga zitwara umuriro ivuga ko uru ruganda rwanze gusimbuza ibiti bitwara umuriro (Amapoto).

Hashize hafi ibyumweru bibiri abaturage batuye mu midugudu ya Ruguti, Mpinga, Rwimbogo ho mu karere ka Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba badacanirwa kubera ko REG yaje igaca amasinga yatwaraga umuriro ivuga ko yasabye uruganda gusimbuza ibiti bitwara umuriro w’amashanyarazi ntibikorwe mu gihe uruganda rwa Nyakabuye Coffee Washing Station rwa Company EMPEXCOR LTD rwibaza impamvu arirwo rugomba gusana ibikorwa by’abaturage b’imidugudu itatu bikabayobera.

Ibi byose biraba mu gihe uyu muriro w’amashanyarazi wazanywe n’uru ruganda kugira ngo abo baturage bave mu kizima, bituma ubuyobozi bwarwo butumva neza uburyo arirwo rwakomeza kwita kuri ibi bikorwa nyamara rwari rwakoze ibishoboka byose rugafasha abaturage kuzana uyu muriro.

Abaturage batuye iyo midugudu bababazwa no kuba REG iza igafata umwanzuro wo guca amasinga ntawe igishije inama igasiga abaturage mu mwijima w’icuraburindi.
Umwe wo mu mudugudu wa Ruguti yabwiye umubavu.com ko ibyo rwose bibabaje ndetse ko babifata nk’akarengane.

Yagize ati "Twirirwa twumva ku maradiyo batanga amatangazo ndetse agasinywaho na REG bateguza abaturage ko umuriro uzabura kuva igihe iki n’iki kugeza igihe runaka, twe ko batatumenyesha ntituri Abanyarwanda?"

Akomeza avuga ko ako ari akarengane kandi ko nabo bagomba kugikurikirana.

Undi wo mu mudugudu wa Kamanu yabwiye umunyamakuru w’umubavu.com ko ibura ry’umuriro ribabangamiye bityo ko barenganurwa.

Yagize ati "Ubu nta kubona ifu y’ubugari kuko imashini zikoreshwa n’umuriro kandi abashinzwe kuwutanga akaba aribo bawangije, rwose ntabwo twumva uburyo iminsi ishira ingana itya tudacana".

Abaturage kandi bakomeza bahamya ko kuba baragize amahirwe uruganda rukaza kandi rukabafasha kubona umuriro byari ibintu byiza kuko byabakuye mu kizima bari bamazemo igihe kandi bagakomeza bashima ubuyobozi bwa Kompanyi ya EMPEXCOR LTD idahwema kubafasha muri byose.

Twashatse kumenya icyo impande zombi zibivugaho maze umuyobozi w’ishami rya REG mu karere ka Rusizi ntiyafata Telefoni ariko turakomeza kubikurikirana tumenye icyo babitekerezaho mu gufasha aba baturage bakongera kurara ahabona.

Umukozi wa Kompanyi EMPEXCOR LTD itunganya Kawa Bwana Damascene we yadutangarije ko bo batashobora gusanurira umidugudu hafi itanu yose amapoto (ibiti bitwara amashanyarazi) ashingiye ko bakoze ibishoboka byose bagatanga ibyo bari bafite mu gufasha abaturage kuzana uyu muriro.

PNG - 957.6 kb
Iyi ni inzu Kompanyi ya EMPEXCOR LTD ikoreramo, akaba ari naho REG yaciye amasinga y’amashanyarazi yaherezaga umuriro mu midugudu itanu yo mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi.

Denis Fabrice Nsengumuremyi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo