Rusizi: Polisi yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho ubwambuzi bushukana

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ugushyingo 2018 ahagana saa yine z’amanywa, Polisi ikorera mu karere ka Rusizi yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho ubwambuzi bushukana.

Ni nyuma yuko Polisi ihawe amakuru n’umuzungu w’Umunyaturikiya akababwira ko hari abantu bamaze iminsi bamuhamagara ko bafite Zahabu (Or) batoraguye bari gucukura ubwiherero (Lieu d’aisance) bityo agatanga amakuru ku nzego z’umutekano kuko hari mwene wabo bariye akabakaba Miliyoni esheshatu (6000,000F) z’Amanyarwanda nyuma agasanga ayo mabuye y’agaciro bamuhaye ari amiganano (Amacupuri).

Ibyo byatumye agira amakenga bituma yiyambaza Polisi bahita bagwa gitumo aba bagabo b’abatekamutwe uko ari batatu.

Uyu mugabo watekewe umutwe yagize ati "bampamagaye kuri Telefoni ngendanwa mu rurimi rw’Icyongereza bambwira ko bafite Zahabu yatoraguwe bacukura ubwiherero. Nababwiye ko bazayizana tukumvikana ariko nari nzi ko ari ibinyoma kuko hari mugenzi wanjye bayariye muri ubwo buryo.”

Bakomeje bambwira ko Zahabu yanditseho aya magambo "Gold, 1914 Netweight Grms 700".

Narabisuzumye bihura nibyo babeshye mugenzi wanjye, mfata umwanzuro wo kubibwira inzego z’umutekano.

Bimaze kuba umuco mu gace ka Mibilizi aho bakunze kwita inyuma y’ishyamba aho usanga abasore bahisemo gushakira amaronko mu bwambuzi bushukana (Escroquerie) aho bageze aho biyita "Abameni"(Aba-Men). Abantu bahuye n’aba Bameni bakubarira ishyano bahuye naryo, aho hari abo amabanki yagurishije imitungo yabo kuko batse amafaranga yo gukora imishinga bakajya kuyagura Zahabu z’Abameni.

Twagerageje kuvugisha Ubugenzacyaha budutangariza ko ntacyo bwahita butangaza kuko hakomeje iperereza kandi ko hari abandi bagishakishwa.

Buri munsi Polisi ihora ishishikariza Abanyarwanda bose muri rusange ko bakwiye kuba maso bakirinda abashaka kubacuza itwabo babashukisha ibyoroshye.

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo