Rusizi-Nzahaha:umugabo wishe umugore we ngo yabitewe n’umuyobozi w’umudugudu

Nyuma yaho umugabo witwa Ntakirutimana Aloys yishe umugore we witwaga Ikimpaye Jeanne D’Arc bari batuye mu mudugudu wa Kacyiru akagari ka KIGENGE umurenge wa Nzahaha w’akarere ka Rusizi,Tv na radio one byaje kumenya ko uyu muryango wari umaze igihe kinini uvugwamo amakimbirane ahanini ashingiye ku kuba uyu mugore yari asanzwe asambana n’ umuyobozi w’uyu mudugudu,ngo ari na byo byatumye uwo mugabo yica uwo mugore.

Nyuma yo kumva amakuru yuko Ntakirutimana Aloys yiyiciye umugore we Ikimpaye Jeanne d’Arc bari bafitanye abana barindwi ,TV na Radio one byifuje kumenya intandaro y’amakimbirane aba bombi bari bafitanye maze byerekeza aho ibyo byabereye aho umwana wabo w’imfura ndetse n’abaturanyi bahuriza ku kuba uru rugo rwari rusanzwe rubanye nabi cyane kandi ko intongana zabo zari zimaze igihe,ariko ngo ahanini intandaro ya byose akaba ari umugabo witwa NDIKUMANA Piyo wari usanzwe ari umuyobozi w’uyu mudugudu wa Kacyiru biviugwa ko uyu mugore yari yaramucyuriye mu nzu yabanagamo n’umugabo we,ngo aba bombi basangiraga inzoga mu kabari ndetse bakanatahana bakararana aho mu nzu.
Ngo ibyo bintu ni byo byatumye Ntakirutimana Aloys agira agahinda kugeza naho yagerageje kujya ku kagari kwitabaza ubuyobozi maze bamusubiza ko ikibazo cye kidakwiye kurenga inzego,akigaruye mu mudugudu uwo arega akaba ariwe aregera bityo abaturage bagahezwa mu mikirize y’ibibazo byabo.

Mbere gato yuko Aloys yica Jeanne d’arc amakuru twahawe n’abaturanyi avuga ko bari babanje kurwanira mu nzira aho uyu mugabo yari amusanze ari mu bandi bagore ari kubabwira ukuntu umugabo we ari ’’Imbwa’’ ko ntacyo ashoboye.

Mu masaha yo kuri uwo mugoroba ngo uwo Ndikumana Piyo yongeye kugaruka muri arwa rugo asambanya uwo mugore maze atashye ni bwo yacunze umugore we asinziriye akamwica akoresheje agafuni.

Nyuma yaho Aloys amaze kwivugana umugre we yahise ajya kwishyikiriza ubuyobozi maze yicara ku biro by’akagari ari naho bamusanze atabwa muri yombi,kuri ubu abana babo barindwi bakaba bandagaye dore ko umukuru muri bo yari afite imyaka 14 gusa.

Nubwo akenshi ukunze gusanga ibibazo nkibi byo mu miryango ahanini abayobozi mu nzego zibanze baba babizi ariko ntibagire icyo bakora, ukunze gusanga nyuma yaho amakimbirane abyaye urupfu ,inzego zose zigaragaza ko bari bazi ko babanya nabi ariko nta cyakozwe mbere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nzahaha Ingabire Joyeux we avuga ko iki kibazo nta raporo yacyo yigeze ahabwa gusa yemeza ko bafite urutonde rw’ingo zibanye nabi ku buryo mu nama zitandukanye babagira zirimo ko mugihe bakumva bananiranywe aho kwicana bahitamo kugana inkiko zikabatandukanya.

Nyuma y’urupfu rw’uyu mugore, Ndikumana Piyo abaturage bashinja kuba nyirabayaza wa byose yahise aburirwa irengero,gusa ngo yari amaze ukwezi kumwe asimbujwe ku mwanya w’umuyobozi w’umudugudu kuko ngo iki kibazo cyuko yasenyaga urugo rw’umugabo mugenzi we cyari cyaramenyekanye bituma yeguzwa kuri uyu mwanya.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Kayinamura Kuya 12-08-2018

Uwo mugabo yararenganye kuko yari gucyemurirwa ibibazo bye hakiri kare