Rusizi-Nyakabuye:Barashinja REG Kubabuza uburenganzira ku butaka bwabo

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyakabuye w’akarere ka Rusizi bavuga ko babaruriwe imitungo yabo igizwe n’amazu ari munsi y’insinga zijyana amashanyarazi mu ruganda rwa Cimerwa aturutse i Ntendezi,gusa ngo babwirwaga ko amafaranga yabo atazamara amezi atatu none ngo barategereje amaso yaheze mu kirere,kuri ubu bakaba baranabujijwe kugira icyo bakorera ku butaka bwabo,ubuyobozi bwa REG ishami rya Rusizi buvuga ko ikibazo cy’aba baturage butakizi nk’umwihariko.

Ni abaturage batuye mutugari dutandukanye ariko biganjemo abatuye mu kagari ka Mashyuza ko mu murenge wa Nyakabuye w’akarere ka Rusizi bavuga ko ubwo hashyirwagaho umuyoboro mugari wavanaga amashanyarazi i Ntendezi ajya mu ruganda rwa Cimerwa ngo insinga zambukiranyije hejuru y’amazu yabo maze mu kwezi kwa mbere tariki ya 19 uyu mwaka wa 2018 babwirwa ko bazahabwa ingurane z’ ayo mazu yabo bitarenze amezi 3 gusa kugeza ubu bategereje ingurane bemerewe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG amaso yaheze mu kirere.

Aba baturage kandi bagaragaza ko ikibateye impungenge ari uko babujijwe kubaka munsi y’izo nsinga ndetse bakabuzwa gusana inzu batuyemo kandi nta ngurane bahawe.

Ku ruhande rwa REG Ntwali Joseph uyobora ishami rya Rusizi we avuga ko ikibazo cy’aba baturage atakizi nk’umwihariko ariko agasaba ko bamushyira urutonde rwabo akareba niba koko ibyo bavuga ko babaruriwe ntibishyurwe byaba ari ukuri.

Si aba baturage bangiririjwe n’umuyoboro wajyanaga amashanyarazi mu ruganda rwa Cimerwa gusa kuko n’abo mu mirenge ya Rwimbogo,Nzahaha ndetse na Muganza bagiye bumvikana basaba ko bakwishyurwa imitungo yabo yangijwe mu gihe cy’ikorwa ry’uyu muyoboro.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo