Rusizi: Mu mujyi wa Kamembe bahateye ’Grenade’ ikomeretsa abantu 4

Mu masaha ya saa moya n’igice z’ijoro ryo ku wa Gatandatu taliki 19, Ukwakira, 2019, umuntu utaramenyekanye yateye igisasu cyo mu bwoko bwa ’Grenade’ mu Mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi ko mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda hakomereka abantu 4 nkuko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda.

Mu itangazo Polisi y’u Rwanda yasohoye ryashyizweho umukono n’umuvugizi wayo ku rwego rw’igihugu Commissioner of Police John Bosco Kabera, rivuga ko inzego z’umutekano zatangije iperereza kugira ngo hafatwe uwo ariwe wese waba wabigizemo uruhare.

Muri iri tangazo kandi Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu bane ari bo bakomerekejwe n’iki gisasu bityo iperereza rikaba rikomeje hashakishwa uwaba yarateye iki gisasu.

Umwe mu baturage wari hafi y’aho iki gikorwa kigayitse cyabereye, yabwiye itangazamakuru ko iyi Grenade yaturikiye mu Mujyi hafi y’akabari ahari abantu benshi bari bamaze kurebera umupira w’u Rwanda na Ethiopia.

Nshimiyimana Jean Pierre utuye muri aka gace yabwiye BBC ko iki gisasu bagiteye imbere y’akabari hafi y’ahitwa ku muhanda wa Kane mu gace bita ’Site’.

Yakomeje avuga ko bakeka ko uwateye iyi Grenade, yashakaga kuyitera mu bantu bari mu kabari bamaze kureba umupira ariko ntabigereho neza.

Hari amakuru avuga ko mu masaha yo mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ahagana saa yine n’igice Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Anastase Shyaka yakoresheje inama y’umutekano idasanzwe mu Murenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi.

Mu kwezi kwa Karindwi 2011, aha mu Mujyi wa Kamembe hatewe igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade gikomeretsa abantu 21 nk’uko icyo gihe byatangajwe na Polisi.


Itangazo rya Polisi y’igihugu





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo