Rusizi: Mu mujyi inkwano irabona umugabo, mu gihe mu cyaro babuze n’umusore ubaha mwaramutse

Ni nyuma yaho mu minsi ishize ibinyamakuru byinshi byo mu Rwanda byanditse ku mitangire y’inkwano mu bice byo mu Mijyi ko igoye nkuko byavugwaga n’ingeri nyinshi z’abantu batandukanye bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko gukwa umukobwa bigoye nyamara abaturage bo mu bice by’icyaro bo si ko babibona.

Umubavu.com wegereye bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rusizi maze bawubwira ko bo batabyumva kimwe n’abo mu Mijyi aho bo bagaya inkwano baba babakwereye.

Umuturage wo mu Kagali ka Pera ho mu Murenge wa Bugarama utarashatse ko amazina ye atangazwa avugana n’umunyamakuru w’UMUBAVU, yavuze ko abo bigira gutyo batazi uburyohe bw’umukwe.

Yagize ati "Urabona nabyaye abana batandatu, batanu b’abakobwa n’umwe w’umuhungu, ubuse nabona umukwe ngo ari kunkwera make cyangwa se ngo ampaye inka imwe?”. Yakomeje avuga ko mu bashatse uko ari babiri bagiye babakwa umwe ibihumbi Magana abiri by’Amafaranga y’u Rwanda.

Yavuze ko abana be babanye neza n’abagabo babo, ahamya yivuye inyuma ko abo bashaka ibya Mirenge ku ntenyo aribo ingo zabo zitamara kabiri.

Yakomeje agira ati "ni ukuri ntihubaka Amafaranga menshi aba yarakowe cyangwa inka nyinshi ziba zarakowe, ubuse ntabakoye amashyo batakibana? Ubuse nta batanze Amamiliyoni y’inkwano ingo zabo zasenyutse kera kandi batakibana? Ubu kubaka ntibisaba ibya Mirenge kuko natwe twashatse dukwa makumyabiri y’u Rwanda none turarambanye (turasazanye).

Umukobwa witwa Solange wo mu Kagali ka Mashesha yavuze ko yumvikanye n’umusore ntawamutangira cyangwa ngo amubuze kumushakaho kabone nubwo atamukwa.

Yagize ati "ubuse waba umaze kugira imyaka mirongo itatu n’itanu y’amavuko (35) nta n’uguha mwaramutse, wabona ufite gahunda ngo nta nkwano? Namwitendekaho yashaka ntanankwe!".

Yakomeje avuga ko abimana abakobwa ngo bari gutanga inkwano y’amafaranga make ko batareba kure.

Yagize ati "Abo babikora nta kureba kure kuko ushobora kwanga inkwano bikarangira umusore n’umukobwa bibaniye nta n’umwe bagishije inama.

Umusaza Frodouard abajijwe n’umunyamakuru w’Umubavu.com niba gukwa amafaranga ari byiza kurusha gukwa inka, yavuze ko ubundi we atazi gukwa amafaranga n’ibyo bita "Sheki" (Cheque) aho byaturutse n’uwabizanye.

Yagize ati "inka ni ikimenyetso gikomeye mu muco nyarwanda, uwaguhaga inka mwabaga mugiranye igihango, kuyikwaho bikaba akarusho, ndibaza aho gukwa amafaranga byaturutse n’uwabizanye bikanyobera, uyu musaza akarangiza yibaza niba abakobwa basigaye babagura Amasheki (Cheques) bikamuyobera".

Iyo umusore yakwaga inka hategerezwaga ko iyo nka ibyara iyo ibyaye bakayizanira umukwe , iyo nka bayitaga "indongoranyo". Igihe cyo kuyakira hakavugwa amagambo menshi ndetse n’inzoga ziyiherekeje bakavuga amazina y’inka ndetse n’amahamba.

Umuco ugenda usaza ukaninjirirwa n’indi. Ese uwakoye amafaranga ayagarura ayo yungutse nayo bakayita iki? Ntabwo bayita amarongoranyo. Niyo mpamvu dukwiye gukomera ku muco wacu kugira ngo tutazisanga ucitse burundu.

Mu cyumweru gishize Minisitiri w’Umuco yakomoje ku kibazo cy’inkwano avuga ko inkwano itakagombye kuba ikibazo cyangwa imbogamizi mu rukundo rw’umusore n’umukobwa.

Yagize ati "ntihagakwiye kuba amananiza mu kumvikana ku nkwano kuko mushobora kuzipfa abana bombi bafitanye ubwumvikane bikarangira bibaniye. Gukwa menshi siwo muti kandi sibyo biri imbere ikiri imbere ni ubwumvikane (urukundo)".

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Nshimiyimana Eugene Kuya 3-12-2018

Abantu bakwiye kumenya ko inkwano atari ikiguzi

Nshimiyimana Eugene Kuya 3-12-2018

Abantu bakwiye kumenya ko inkwano atari ikiguzi