Rusizi: Imodoka yagonze inzu ihitana umusore wari uyiryamyemo: Reba amafoto

Ahagana saa Sita n’igice z’igicuku cyo kuri uyu wa 28 Nzeri, aho bakunze kwita ku Kadashya mu mudugudu wa Mulindi, akagari ka Ruganda, mu murenge wa Kamembe mu mujyi wa Rusizi habereye impanuka ikomeye y’imodoka yakubise inzu ikinjiramo igahitana umusore w’imyaka 20 wari uyiryamyemo, undi agakurwa mu matafari nyuma y’amasaha hafi 4 agihumeka ariko yakomeretse.

Nk’uko abaturage batabaye mbere muri ayo masaha kimwe n’uwarokotse iyo mpanuka babitangarije Bwiza.com, imodoka yo mu bwoko bwa Taxi-mini bus yari ifite plaque no RAD 289 C yavaga kurangura inkoko mu karere ka Huye izizana mu mujyi wa Rusizi, ngo umushoferi bakeka ko yari yasinziriye yageze mu ikorosi ry’aho ku Kadashya yerekeza mu mujyi wa Rusizi, aho kurikata yakubise inzu y’ubucuruzi iri hafi y’umuhanda ihita yinjiramo imbere yangiza ibyarimo hafi ya byose ihitana n’umusore wari uryamye.

Uwitabye Imana ni umusore w’imyaka 20 y’amavuko witwaga Ndayishimiye Daniel, wahakoreraga umurimo wo kogosha anararamo, mu gihe undi muryango wacururizwagamo n’uwitwa Nshimiyimana Ezéchiel na we wararagamo, aho imodoka imariye kwinjira mu nzu imbere yahise isenya urukuta rwerekeye aho yari aryamye rwose rumugwa hejuru bahamukura nyuma y’amasaha hafi 4 bigoranye cyane na we yanegekaye.

Twamugire Emmanuel usanzwe akora akazi k’izamu ku kigo nderabuzima cya Gihundwe yabwiye Bwiza.com ko hari nka saa sita n’igice z’igicuku yabonye iyo modoka ije yihuta cyane,aho gukata ngo yerekeze mu mujyi ahubwo igakubita inzu ihereye mu rubavu ikinjira imbere igahonyanga ibyo yasanze mo byose harimo na nyakwigendera.

Yagize ati’’ nabonye ikubise inzu yinjiyemo mpita ntabara ntabaza n’abandi, tuje dusanga yinjiye mu nzu yose, aho yinjiriye mu cyumba cy’ubwogoshero ( salon de coiffure) ,umwe mu bana bahogosheraga wanararagamo yamunyuze hejuru ihereye ku gice cy’umutwe wasandaye, mugenzi we wari uri mu gice yacururizagamo ibicuruzwa binyuranye na we urukuta rwamuguyeho ariko agihumeka, dusanga na we ashobora kudupfana, dusatura duturutsemu kindi gice, tumukuramo yakomeretse ukuguru, ariko akiri muzima.’’

Uyu wakuwemo ari muzima, Nshimiyimana Ezéchiel yavuze ko uretse gukomereka ikirenge, yumvaga n’imbavu n’ibindi bice by’umubiri bitameze neza,akaba yanatakaje ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni zirenga ebyiri n’igice bakuramo bike cyane, ibyari aho bogoshera by’agaciro ka miliyoni n’igice byo ngo nta na kimwe barokoye.

Mu kiganiro kuri telefoni igendanwa, umuvugizi wa polisi y’igihugu,ishami ry’umutekano wo mu muhanda, Sspt JMV Ndushabandi, yemeje aya makuru avuga ko iyi mpanuka ikomeye itya yatewe n’uko umushoferi yari yasinziriye kubera umunaniro , aho gukata imodoka ayerekeza mu mujyi ikerekeza kuri iyo nyubako y’ubucuruzi, igahitana uyu musore, ibyarimo byinshi bikangirika,uyu musore wundi akarokoka ha Mana.

Yavuze ko iyi modoka yari irimo inkoko batamenye umubare n’abandi bantu 2,abarimo bose ntacyo babaye,umushoferi we ngo yahise acika, inkoko zimwe zirapfa.

Mu butumwa yatanze yagize ati’’ inama tujya ni uko nta mushoferi ukwiye kuba ari umwe mu kinyabiziga amasaha y’ijoro akuze kuko birumvikana ko nk’uyu yakoze urugendo rurerure,ashobora kuba yari afite umunaniro mwinshi cyane yari yazindutse ava i Rusizi agasubirayo,ni byiza ko ingendo nk’izo ndende bajya bakoresha abashoferi 2 cyangwa akaba ari kumwe n’undi muntu ugenda amuganiriza kugira ngo adasinzira kuko ikigaragara ni uko uyu yari yasinziriye.’’

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa, polisi ikaba igiye gukora dosiye ishyikirizwa inzego bireba kugira ngo umuryango we ubone impozamarira.

JPEG - 430.3 kb
JPEG - 101.6 kb
JPEG - 81.6 kb
JPEG - 42.8 kb

source Bwiza.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
humura Kuya 1-10-2018

RIP kuno muntu waguye muriyi mpanuka gusa byakabaye byiza umushoferi agiye agira igihe gihagije cyokuruhuka cyangwa igihe agiye kugenda urugendo rurerure hagakoreshwa abashoferi babiri kugirango hirindwe impanuka.

humura Kuya 1-10-2018

RIP kuno muntu waguye muriyi mpanuka gusa byakabaye byiza umushoferi agiye agira igihe gihagije cyokuruhuka cyangwa igihe agiye kugenda urugendo rurerure hagakoreshwa abashoferi babiri kugirango hirindwe impanuka.

J de Dieu Kuya 1-10-2018

Uwo mwana Imana imwakire mubayo