Rusizi: Ikamyo ya CIMERWA yibwe imifuka 500 ya Sima

Mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatandatu mu murenge wa Mururu ahitwa Roind Point mu Karere ka Rusizi ikamyo ya CIMERWA yavaga ku ruganda rwa Bugarama ijya i Kigali yahirimye ipakiye imifuka 700. Abatuye agasanteri k’aho yahirimye baje basahura imifuka 500, abayobozi bajya kubatesha hasigayemo 200 gusa.

Amakuru avugwa n’uko umushoferi w’iriya kamyo yakomeretse cyane, imbangukiragutabara ikaba yamujyanye mu bitaro bya Kaminuza bya Gihundwe mu Karere ka Rusizi.

JPEG - 70.9 kb
Iyi kamyo yakoreye impanuka ahitwa Roind Point

Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Mururu mu kagari ka Gahinga mu mudugudu wa Marebe mu karere ka Rusizi.

Yari itwawe na Sylvestre Sebanani w’imyaka 44 y’amavuko.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu witwa Joyeux Ingabire avuga ko ‘ubuyobozi bugishakisha uko bwagaruza iriya mifuka ya Sima.

Yagize ati: “Iriya modoka yakoze impanuka iva kuri Cimerwa itwaye ciment izijyana i Kigali, ntabwo turamenya nyirazo kuko ntabwo aragaragara, Umushoferi wakoze impanuka ntabwo yashoboraga kuvuga.”

Biravugwa ko iriya mpanuka yetewe n’uko ikamyo yabuze feri.

JPEG - 69.8 kb
Mu mifuka iyi kamyo yari ipakiye iyizanye i Kigali hasahuwemo 500
JPEG - 197.3 kb
Ikamyo yavaga mu Bugarama ku ruganda rwa Sima igana i Kigali ikora impanuka irenze gato i Mutongo
JPEG - 44.6 kb
Umushoferi wari utwaye iyi kamyo yakomeretse cyane

Umuseke

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo
MATH Kuya 10-10-2020

MUREKE ABAKENE BIBEREHO RADIANT IZISHYURA.HARI IMPAMVU IMANA YABISHATSE VS PÔ MUREKE POP KO MUTABUJIJE IMPANUKA SE? CTL NTIBAHO?