Rusizi: Hafunzwe ushinjwa kwiyita umupolisi, umusirikare n’umukozi wa RIB

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi, ku wa 4 Mutarama 2021 yataye muri yombi umugabo w’imyaka 47 y’amavuko witwa Mukeshimana Mathew, nyuma yo kumenyeshwa ko yambura abaturage ababeshya ko ngo ari umupolisi, umusirikare n’umukozi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB).

Mukeshimana yafatiwe mu Mudugudu wa Ruganda, Akagari ka Kadashya, Umurenge wa Kamembe, biturutse ku makuru y’umuturage yari yaratse amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 (200,000 rwf) ngo azamuhe impushya zo gutwara ibinyabiziga zirimo urw’agateganyo n’urwa burundu, nkuko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Karekezi yabitangaje.

CIP Karekezi muri aya makuru dukesha urubuga rwa Polisi yu Rwanda, yagize ati “Mukeshimana yashutse umuturage ko akora mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, amwizeza ko namuha amafaranga ibihumbi 200 azamuha uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga ndetse n’uruhushya rw’agateganyo. Umuturage yabanje kumuha ibihumbi 3, aca inyuma abibwira abapolisi, Mukeshimana afatwa aje gufata ayasigaye.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko abaturage bo mu gasanteri ka Kadashya aho Mukeshimana asanzwe atuye bavuga ko yari yarabarembeje abambura amafaranga abizeza kuzabaha serivisi kuko hari abo yabwiraga ko ari umukozi wo muri RIB abandi ababwira ko ari umusirikare hakaba n’abo abwira ko ari umupolisi.

Mukeshimana akimara gufatwa, yahise ashyikirizwa RIB, ishami rikorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe kugira ngo hakorwe iperereza.

CIP Karekezi yavuze ko nta muturage ukwiye kuba akibeshywa n’ubonetse wese amubwira ko akora mu nzego z’umutekano agamije kumwambura, kuko serivisi zose zigira uko zitangwa ndetse bikagira aho byandikwa ko serivisi yishyuwe.

Uwo mugabo akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 279 havuga ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

Ni mugihe ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

KARASIRA AIMABLE YARIRIMBIYE INDIRIMBO DEO MUSHAYIDI WAKATIWE GUFUNGWA BURUNDU, AVUZE IBINTU BIKOMEYE UDAKWIYE GUCIKWA:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo