Rusizi: Bafashwe bihambiriyeho urumogi ku mubiri barenzaho  amakoti

Polisi iraburira abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kubireka kuko amayeri bakoresha yatahuwe.

Ibi ni ibyatangajwe na Polisi y’u Rwanda nyuma yaho mu ijoro ryo kuri uyu wa 10 Mata, mu karere ka Rusizi mu murenge wa Kamembe abagabo batatu bafashwe bihambiriyeho urumogi ku mubiri barangije bambariraho imyenda.

Abafashwe ni Munezero Theogene w’imyaka 28, Habiyambere Bosco w’imyaka 51 na Nzeyimana Vedaste w’imyaka 32 bose bakomoka mu karere ka Nyamagabe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira avuga ko aba bagabo bafatiwe mu modoka itwara abagenzi yavaga mu murenge wa Mururu ijya i Kamembe biturutse ku makuru bahawe n’abaturage.

Yagize ati” Mu masaha ya 20h40 z’ijoro nibwo abaturage batanze amakuru kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe ko hari imodoka ivuye mu murenge wa Mururu kandi ko harimo abantu bayigiyemo bashobora kuba bafite ibiyobyabwenge.”

CIP Gasasira avuga ko bakimara guhabwa ayo makuru abapolisi bo kuri iyo sitasiyo bahise bajya muri uwo muhanda iyo modoka ihageze barayihagarika.

Ati” Iyo modoka ihageze yarasatswe n’abayirimo niko kubona abantu bambaye amakoti yabyimbye barabasaka basanga bafashe urumogi barushyira mu myenda bayihambira kunda no mu mugongo barenzaho amakoti ”.

CIP Gasasira yaburiye abantu batunda, abacuruza ndetse n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge ko babireka kuko amayeri yose bakoresha yamenyekanye.

Yavuze ko amwe muri ayo mayeri bakoresha batwara ibiyobyabwenge harimo ababitwara mu biribwa, ababishyira mu tujerekani nk’abatwaye ibinyobwa, mu migati, mu mapine y’amagare n’andi mayeri menshi atandukanye bakoresha.

Aha yagize ati” Amayeri ayo ariyo yose ababikora bakoresha n’andi bateganya kuzakoresha Polisi ifatanyije n’abaturage izayatahura, uzabigerageza wese azahura n’ingaruka zikomeye.”

CIP Gasasira yabibukije ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka kubabicuruza, ababinywa ndetse no ku muryango nyarwanda muri rusange; bikanakurura ibindi byaha biteza umutekano muke nk’urugomo ,amakimbirane mu miryango ,gukubita no gukomeresta, gufata ku ngufu n’ibindi. Niyo mpamvu kubirwanya bikwiye kuba ibya buri wese agira uruhare mu gutanga amakuru y’ababikora.

Aba bagabo bafungiye kuri Sitasiyo ya Kamembe, aho bari gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB).

Gutunda, gucuruza no gukwirakwiza ibyiyobyabwenge bihanwa n’ ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi(7) kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo