Rusizi: Abayobozi batangije umuganda udasanzwe mu guha abaturage urugero

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi bwatangije gahunda y’umuganda wihariye w’abayobozi mu byiciro binyuranye bibarizwa mu Murenge bakazajya bawukora buri kwezi mu rwego rwo gutanga urugero rwiza ku baturage.

Aba bayobozi guhera ku mudugudu kugeza ku Murenge bahereye saa mbili z’igitondo bageza i saa tanu bari gutunganya inzira z’amazi ahangana n’ibilometero 4,5 ku muhanda Mashyuza-Nyakabuye.

Nta muturage n’umwe wafatanyaga na bo, kumbe ngo kwari ukubereka urugero rwiza rw’ibyo abayobozi bahora basaba abaturage.

Ni umuganda witabiriwe n’abayobozi babarirwa muri magana atanu bahagarariye inzego zose mu midugudu 49 yose iri mu tugari 6 tugize uyu Murenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Ngirabatware James yavuze ko buri kwezi abayobozi bazajya bahuriza hamwe imbaraga gutya kugira ngo bakomeze gutanga urugero rwiza ku baturage.

Umuganda urangiye, ku Biro by’Umurenge wa Nyakabuye umunyamakuru yahasanze abaturage bari bategereje guhabwa serivisi ariko bavuga ko batinubiye gutegereza umuyobozi ahubwo ngo iki gikorwa cyatumye barushaho kugira isura nziza ku bayobozi

Umwaka ushize Umurenge wa Nyakabuye wabaye uwa kabiri mu gihugu mu bikorwa by’umuganda aho abawutuye babashije kwiyubakira Poste de Sante mu Kagari ka Nyabintare ifite agaciro ka Miliyoni 13 binyuze mu muganda.

Ni mu gihe kandi nta minsi ishize aka karere kabonye umwanya wa 2 mu kubungabunga ibidukikije, ubuyobozi bukaba buvuga ko harimo uruhare runini rw’umuganda.

PNG - 1.1 Mb
Nyuma y’umuganda bakorewe inama baganira kuri gahunda zitandukanye

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo