Rusizi: Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo

Ni nyuma yaho Leta y’u Rwanda yubatse inzu igezweho igomba gukoreramo Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rusizi ikaba yaranatangiye gukorerwamo, ubu Abanyeshuri bakaba bari kwiga bisanzuye nta kibazo bafite ariko bakaba babangamiwe n’ibibazo by’uruhuri bibagose birimo kubura amacumbi.

Nubwo aba banyeshuri mu bijyanye n’amasomo nta kibazo bafite, baratabaza bavuga ko babangamiwe no kutagira aho bacumbika, aho bafatira amafunguro, bagasanga bizababera inzitizi yo kugera ku musaruro bifuza.

Umunyeshuri utashatse ko umunyamakuru w’Umubavu.com ukorera mu ntara y’Iburengerazuba atangaza amazina ye, yavuze ko babangamiwe cyane no kutagira amacumbi bityo bikabatera ibibazo bitandukanye.

Yagize ati "Urabona dutangira amasomo saa mbiri tukarangiza i saa munani ubwo ukajya gushaka uko wateka ukarya kuko nta Restaurent irangwa aha, warangiza kurya ugasubira mu masomo ya nijoro ugataha saa yine z’ijoro, umukobwa nkanjye, mvuye mu Nyagatare saa yine urumva bizangwa amahoro".

Iyi Kaminuza nta macumbi ayegereye igira, nta Restaurent ya Kaminuza ihari cyangwa se ngo ubuyobozi bwa Kaminuza bushake uwikorera wo kugirana amasezerano kugira ngo ahakorere bityo abanyeshuri bage babona aho bafatira amafunguro kugira ngo bige amasomo yabo batuje.

Banavuga kandi ko babangamiwe n’umuhanda ugera ku ishuri kuko iyo imvura yaguye icyondo kibamo kinshi bikababangamira, bityo bagasaba ko bakorerwa ubuvugizi kugira ngo icyo kibazo nacyo bafite gicyemuke.

Uwo muhanda ungana na Metero magana atanu, bakifuza ko washyirwamo kaburimbo bityo bikaborohereza urugendo.

Bavuga ko babonewe imodoka yo gutwara abanyeshuri (School Bus) byabafasha bityo Transport yabo ikihuta cyangwa bagashakirwa amamodoka yahakorera ku buryo bahashyira Ligne Kadashya-Kamembe ku buryo byabafasha kugenda neza dore ko ku banyeshuri kubona amafaranga yo kwishyura Moto bibagoye n’uyabonye none ejo atayabona.

Barasaba kandi amatara ku muhanda kuko aho baca hatabona ari mu mwijima bakaba bikanga amabandi n’ibisambo bishobora kubagirira nabi.
Gusa Akarere ka Rusizi kihaye ingamba zo gucanira imihanda yose ya Kaburimbo akaba ari umushinga ugikomeje.

Mu gihe twakoraga iyi nkuru twashatse kumenya icyo Minisitiri w’Uburezi, Bwana Dr Eugene Mutimura avuga kuri ibi bibazo bifitwe n’aba banyeshuri, ntiyatwitaba ariko turakomeza tugerageze.

PNG - 644.9 kb
Icyicaro cya Kaminuza y’u Rwanda kiri I Gikondo ari naho iyi nyubako iherereye


Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo