Rusizi: Abana b’abanyeshuri bari mu biruhuko bakomeje kwigishwa indangagaciro binyuze mu Itorero

Kimwe n’abandi mu gihugu cy’u Rwanda, mu gihe abanyeshuri bari mu biruhuko bari guhurira hamwe ku rwego rw’umudugudu cyangwa ku rwego rw’Akagali bakaganirizwa kuri gahunda z’itorero ry’igihugu.

Uyu munsi taliki ya 11 Ukuboza 2018, abanyeshuri 220 bari mu biruhuko bo mu kagali ka Kiziho bitabiriye Itorero ryabereye ku Kagali ka Kiziho bahabwa inyigisho zitandukanye.

Abanyeshuri baganirijwe ku myitwarire igomba kubaranga mu gihe cy’ibiruhuko ndetse banaganirizwa ku ndangagaciro na kirazira zarangaga abanyarwanda ndetse n’izakagombye kuba ziranga abanyarwanda b’ubu.

Umubavu.com waganiriye n’Umutoza watozaga izo ntore Bwana Bimenyimana Victor avuga ko abana nk’urubyiruko rw’ejo hazaza ko ariwo musingi igihugu cyubakiyeho.

Yagize ati "Urubyiruko ni imbaraga z’igihugu, ni amaboko y’u Rwanda rw’ejo, niyo mpamvu bagomba gutozwa bakiri bato bagakurana indangagaciro z’umuco wacu".

Baganirijwe kuri gahunda zitandukanye nka ‘Ndi Umunyarwanda’, banaganirizwa kuri kirazira zigomba kubaranga.

Umuyobozi w’Akagali ka Kiziho Bwana Hategekimana Theodore yabwiye Umubavu.com ko bahagurukiye gahunda yo kwegera abana mu biruhuko bakigishwa indangagaciro na kirazira by’umuco akaba aribyo bizabafasha kuba abanyarwanda nyabo u Rwanda rukeneye mu gihe kizaza. Yakomeje avuga ko iyi gahunda ikomeje muri ibi biruhuko.

Mu minsi ishize Minisiteri y’Urubyiruko ndetse n’Itorero ry’Igihugu batangije gahunda y’Itorero ry’urubyiruko rw’abanyeshuri bari mu biruhuko.

Twanabibutsa ko mu Cyumweru gishize aribwo Minisitiri w’Urubyiruko Madame Rose Mary Mbabazi yatangije Itorero Urunana rw’Urungano ribera mu kigo cyo mu Byimana mu Karere ka Muhanga.

Biteganyijwe ko urwo rubyiruko ruzakurikirana gahunda y’inama y’Umushyikirano uteganyijwe gutangira kuva ku wa 13-14 z’uku kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.

PNG - 944.6 kb
Uru ni urubyiruko rwitabiriye Itorero ku Kagali Ka Kiziho
PNG - 967.5 kb
Hari abatoza babafashaga kumva neza ibijyanye n’indangagaciro z’umuco nkuko na bo babitojwe

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
hategekimana theodore Kuya 11-12-2018

Byiza cyane