Rusizi: Abambuye za Sacco bahawe igihe ntarengwa cyo kwishyura

Abayobozi mu nzego z’ibanze basaga mirongo itatu n’abatandatu bo mu karere ka Rusizi nibo batarishyura Sacco amafaranga angana na Miliyoni makumyabiri.

Mu nama yahuje aba bayobozi b’inzego z’ibanze n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Bwana Kayumba Ephrem yanzuye ko aba bayobozi bagomba kuba barangije kwishyura za Sacco bitarenze itariki ya 14 Mutarama uyu mwaka wa 2019.

Yakomeje avuga ko utazubahiriza iki gihe azafatirwa ibihano bikomeye bijyanye n’akazi ndetse n’ubutegetsi dore ko nubundi italiki minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ireberera aba bayobozi yari 31 ukuboza umwaka ushize wa 2018.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Bwana Kayumba Ephrem yakomeje avuga ko abayobozi basaga mirongo itatu n’icyenda aribo barebwaga n’iki kibazo ariko batatu muri bo bakaba barishyuye kuko hasigaye mirongo itatu na batandatu.

Yavuze kandi ko mbere aba bayobozi bari bandikiwe amabaruwa abasaba ubusobanuro ku makosa booze ariko utazashyira iri bwiriza mu bikorwa akazabihanirwa byisumbuyeho ibintu byamubyarira ingaruka mbi.

Twabibutsa ko Akarere ka Rusizi kaza mu turere twa mbere mu gihugu mu kugira abayobozi b’inzego z’ibanze bambuye Sacco hamwe n’uturere twa Ruhango na Karongi.

PNG - 1.1 Mb
Kayumba Ephrem, umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yihanangirije abayobozi b’inzego z’ibanze bambuye za Sacco ndetse banahabwa igihe ntarengwa cyo kuba bishyuye

Denis Fabrice Nsengumuremyi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo