Rusizi: Abakoresha abana imirimo ivunanye bashyiriweho ibihano bikakaye

Kimwe no bice bitandukanye by’igihugu, mu karere ka Rusizi usanga hari abana bagikoreshwa imirimo imwe n’imwe ivunanye kandi ugasanga bari mu kigero cyo kwiga. Bamwe na bamwe usanga bakora akazi ko gucunga inyoni mu kibaya cy’umuceri cya Bugarama, kubumba amatafari, kuroba mu kiyaga cya kivu, n’ibindi.

Iyo wegereye aba bana ukababaza impamvu bava mu ishuri usanga bakubwira ko bavanywe mu ishuri n’ubukene, abandi bati "twebwe ni ubwumvikane bucye bw’ababyeyi bacu", ugasanga ni ibibazo usanga ahanini bishingiye ku miryango.

Niyonzima Tite ni umwana wo mu murenge wa Bugarama akaba afite imyaka 13 akaba akora akazi ko kwikorera imizigo, umunyamakuru yamubajije impamvu atari ku ishuri kandi imyaka yerekana ko ntawundi mwuga yagakwiriye gukora uretse uwo kwiga maze asubiza avuga ko ari ubukene bwabimuteye.

Yagize ati "Kubona ibikoresho by’ishuri birangora kuko iwacu ni abakene, ntibashobora kubona ibikoresho by’ishuri, niyo mpamvu ntiga".

Umunyamakuru yamubajije aho ashyira amafaranga aba yakoreye asubiza ko ariwe utunze umuryango.

Ati "Utwo mbonye ndutahanamo ibijumba maze mu rugo tukabirarira ubundi mu gitondo nkazinduka nabwo mu kazi".

Umuryango wita ku bana Hope For Children Foundation uvuga ko ukomeje ingamba zo kwigisha no gukangurira ababyeyi uburere bw’abana babo kuko hari abo usanga bafite ababyeyi kandi bifashije ariko ugasanga barataye ayo mashuri bakajya mu bindi.

Habiyaremye Frodouard uhagarariye umurimo mu karere ka Rusizi avuga ko ibihano byakajijwe ndetse bikanazamurwa ku bantu bose bakoresha abana kandi bababujije ishuri.

Yavuze ko hari n’abo bagiye kujya baca ibihano (Amende) ya Miliyoni nk’ebyiri (2,000,000Frw) kugira ngo izo ngeso zicike burundu mu karere ka Rusizi.

Mu karere ka Rusizi hari ibikorwa remezo usanga bishuka abana ku buryo usanga bava mu ishuri maze bakajya kwishakira amafaranga bityo umubare w’abana bata ishuri ukiyongera.

Ubushakashatsi bwerekana ko abana bajyanwa muri iyi mirimo kubera ubukene bukabije buba bwibasiye imiryango yabo ndetse n’ihohoterwa n’amakimbirane mu miryango, bikaba aribyo biri ku isonga mu guteza ibi bibazo.

Itegeko riteganya ko umuntu yemererwa gukora nibura agejeje imyaka 16 y’amavuko ariko umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, MPDEH (People’s Movement for Human Right Education) uvuga ko n’abari munsi y’iyo myaka ubasanga mu mirimo itandukanye inavunanye.

Kugeza ubu abana bagera ku 222.918 bakoreshwa imirimo ivunanye hirya no hino mu gihugu, aho 59.931 bangana na 41% bakora imirimo yo mu rugo, 51.200 bangana na 35.1% bakora imirimo y’ubuhinzi, ubworozi n’uburobyi, abagera kuri 14.181 bangana na 9.7% bakora iy’ubwubatsi mu gihe abagera kuri 4.888 bangana na 3.3% bakora mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro.

Denis Fabrice Nsengumuremyi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo