Rusesabagina yongerewe indi minsi 30 yo gufungwa by’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2020, rwasomye umwanzuro ku kongera iminsi yo gufunga by’agateganyo Paul Rusesabagina nk’uko byasabwe n’Ubushinjacyaha, rutegeka ko yongerewe indi minsi 30 yo gufungwa by’agateganyo.

Iki cyemezo cy’Urukiko cyasomwe Paul RUSESABAGINA atari mu rukiko kuko yari kuri Gereza ya Nyarugenge ahazwi nka Mageragere, hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype.

Mbere yo gusoma uyu mwanzuro, umucamanza yagarutse ku kuba uregwa ari we Rusesabagina yarakomeje kuvuga ko atari Umunyarwanda, avuga ko nta shingiro bifite.

Ubushinjacyaha na bwo mu iburanisha riheruka, bwavuze ko Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha bihanirwa igihano kirenze imyaka ibiri kandi ibimenyetso bikaba bigikusanywa bityo bukeneye igihe gihagije cyo kubyigaho.

Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko hari abatangabuhamya batarabazwa hategerejwe ko bavugishwa.

Abunganizi ba Rusesabagina bari bavuze ko umukiliya wabo afunzwe binyuranye n’amategeko kuko igihe kigenwa cyarenzeho iminota irindwi, basaba urukiko ko rutegeka ko afungurwa ako kanya.

Kuri iyi ngingo, urukiko rwanzuye ko Paul Rusesabagina afunzwe mu buryo bwemewe n’amategeko kuko ubushinjacyaha bwubahirije ibijyanye n’iminsi yo gutanga ikirego.

Umucamanza yavuze ko ubushinjacyaha bushobora gukora iperereza ry’inyongera mu gihe bwabonye ibimenyetso bidahagije. Yavuze ko ubushinjacyaha bukwiye kumenya ko bukeneye igihe cyo gukora irindi perereza ryisumbuyeho kandi itegeko ko ribyemera.

Umucamanza ati "Hari impamvu ifatika ituma uregwa yongererwa igihe cyo gufungwa by’agateganyo.’’

Ku wa 2 Ukwakira nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashimangiye umwanzuro wari wafashwe n’urw’Ibanze rwa Kicukiro, rwemeza ko Rusesabagina akomeza gufungwa by’agateganyo kuko ngo arekuwe ashobora gutoroka akajya aho yita iwabo ariho mu Bubiligi kuko ngo n’ubusanzwe avuga ko atari Umunyarwanda.

Mu buryo butunguranye mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 20 Ukwakira 2020, Paul Rusesabagina yajyanywe mu rukiko nyuma y’uko iminsi 30 y’igifungo cy’agateganyo yahawe yarangiye.

Aha Paul Rusesabagina uregwa ibyaha 13 birimo iterabwoba, yaburanaga ku bijyanye n’iyongerwa ry’iminsi yo gufungwa by’agateganyo ku busabe bw’ubushinjacyaha

Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda mu buryo butavugwaho rumwe kugeza ubu, ibyaha aregwa bishingiye ku bitero byiciwemo abantu byakozwe na FLN, ibyaha mu rukiko atigeze yemera cyangwa ngo ahakane.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bwifuza indi minsi 30 y’inyongera y’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Rusesabagina kugira ngo bubone umwanya uhagije wo gukusanya ibimenyetso no gushaka abandi batangabuhamya.

Urukiko rwanzuye ko iburanishwa ripfundikiwe, Urubanza ku kongerera iminsi 30 y’igifungo cya Rusesabagina rukazasomwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23/10/2020 saa Cyenda z’amanywa (15hoo), rukaba rwatanze umwanzuro warwo ruha agaciro ubusabe bw’ubushinjacyaha rutegeka ko Rusesabagina yongerewe indi minsi 30 yo gufungwa by’agateganyo.

Rusesabagina ni umukuru wungirije w’ihuriro ry’amashyaka ya politiki atavuga rumwe na leta MRCD-Ubumwe, ihuriro rifite umutwe wa gisirikare wa FLN ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo.

Mu 2018, umutwe wa FLN wigambye ibitero ku butaka bw’u Rwanda ahegereye ishyamba rya Nyungwe, ibitero byaguyemo abantu.


Urukiko rwasomye icyemezo kuri uyu wa Gatanu Paul Rusesabagni ari muri Gereza ya Mageragere

Turumiwe!!! ABATURAGE BASOHOWE MU NZU ZIRASENYWA N’IBINTU BYOSE BITABWA HANZE N’UWO BISE UMUKIRE NONE BARATABAZA:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo