Rusesabagina yasabiwe gufungwa burundu n’imyaka 170

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabiye Paul Rusesabagina igihano kiruta ibindi mu Rwanda cyo gufungwa burundu, kongeraho imyaka 170 kuri buri kimwe mu byaha icyenda ashinjwa.

Paul Rusesabagina ntabwo yigeze yiregura ku byaha ashinjwa muri uru rubanza aregwamo nk’uw’ingenzi mu bandi bagera kuri 20.

Ubushinjacayaha bwavuze ko "nubwo ataje mu bitero, Rusesabagina araza akaba gatozi mu bikorwa by’iterabwoba byakozwe n’umutwe wa FLN hashingiwe ku ruhare rwe nka prezida wa MRCD-FLN, n’umwe mu bateraga inkunga"

Mu kwezi kwa gatatu, Rusesabagina yabwiye urukiko ati: "...nta butabera na bumwe ntegereje hano bityo nkaba mbamenyesha yuko ntazongera kwitabira uru rubanza, [ko] urubanza rwanjye nduhagaritse.

Bumusabira ibihano uyu munsi, ubushinjacyaha bwavuze ko bushingira ku bimenyetso birimo imvugo ze mu majwi n’amashusho ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube ku bikorwa bya FLN.

Umushinjacyaha Jean Pierre Habarurema ati: "Twashingiye kandi ku buhamya bw’abakorewe ibyaha, abaregwa hamwe na we n’ibimenyetso byakuwe muri telephone ze, muri computer ze, byavuye mu Bubiligi byabonetse ku bufatanye n’ubushinjacyaha bw’Ububiligi."

Yavuze ko muri rusange basabira Paul Rusesabagina "gufungwa burundu nk’igihano kiruta ibindi mu Rwanda" kuko Ubushinjacyaha bubona ahamwa n’ibyaha byose by’iterabwoba aregwa.

Muri uru rubanza rukomeje, Rusesabagina kugeza ubu niwe usabiwe ibihano biremereye kuruta abandi, uwari umugizi wa FLN Nsabimana Callixte ’Sankara’ ejo kuwa gatatu yasabiwe gufungwa imyaka 25.

Uyu munsi, Herman Nsengimana wasimbuye ’Sankara’ ku buvugizi bwa FLN we yasabiwe gufungwa imyaka 20.

Ubwo yari i Paris mu kwezi gushize, Perezida Paul Kagame yavuze ko na we ubwe ateregeje urubanza rutabera, asubiza ku bivugwa n’imwe mu miryango y’Iburayi no muri Amerika ivuga ko itizeye urubanza rutabera kuri Rusesabagina.

Nyuma y’Ubushinjacyaha, abaregwa bazahabwa umwanya bavuge ku byaha basabiwe mbere y’uko urukiko rutangaza umwanzuro warwo.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo