Rusesabagina ngo yiteguye kwisobanura mu rukiko akerekana ko ari ’umwere’

Mu kiganiro Paul Rusesabagina yagiranye na The East African yamusanze aho afungiye, yavuze ko yiteguye kwisobanura mu rukiko akerekana ko arengana, ubu akaba ari gushaka abazamwunganira mu mategeko kandi yihitiyemo.

Paul Rusesabagina aherutse kwerekwa Abanyamakuru nyuma yo gufatwa akazanwa mu Rwanda ngo aburanishwe ku byaha aregwa birimo gufasha imitwe irwanya Leta y’u Rwanda nkuko Urwego rugenza ibyaha mu Rwanda, RIB rubivuga.

Aho afungiye ku kicaro cya Polisi y’Umujyi wa Kigali, i Remera mu Karere ka Gasabo, Rusesabagina yavuze ko afashwe neza kandi yizeye ko azahabwa ubutabera, nta karengane kajemo.

Ati “Kuva nagera mu Rwanda mfashwe neza. Nimugoroba nariye neza kandi na mu gitondo mbona icyo kunywa, kandi nemerewe kunywa imiti kuko ubusanzwe ngira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso mwinshi. Yewe n’abaganga baransura n’uyu munsi baje.”

Aho afungiye kandi afite matola, igitanda n’inzitiramubi iteye umuti. Hari kandi ubwogero n’ibijyana na bwo.

Paul Rusesabagina kandi avuga ko yahawe uburenganzira bwo guhitamo abazamwunganira, ariko ngo bikazafata akanya runaka kuko hari irindi perereza rigikorwa.

Icyakora yirinze kugira byinshi avuga ku byaha aregwa, avuga ko atabivugaho cyane kandi bikiri mu iperereza.

Yanze kandi gutangaza byinshi ku byerekeye uko yafashwe n’uko yagejejwe i Kigali.

Ati “Hari ibyo bambwiye mu byo nkurikiranyweho ariko nta bintu byinshi nabivugaho kuko bigikorwaho iperereza.”

Umunyamabanga wungirije ushinzwe ibiro by’ibirebana na Afurika mu bubanyi n’amahanga bwa Amerika, Tibor Nagy avuga ko Amerika yiteze ko Paul Rusesabagina afatwa kimuntu.

Bwana Nagy yatangaje ko ku wa Gatatu yabonanye na Mathilde Mukantabana, Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, bakaganira ku ifatwa rya Paul Rusesabagina.

Bwana Nagy yanditse kuri Twitter ko "Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteze ko leta y’u Rwanda izafata kimuntu, hakurikijwe amategeko, kandi igatanga ubucamanza butabera kandi mu mucyo kuri Bwana Rusesabagina."

Paul Rusesabagina yerekanywe na leta y’u Rwanda ku wa Mbere tariki ya 31 Kanama 2020 i Kigali afunzwe icyakora ntiyahawe umwanya wo kuvuga ku byo aregwa cyangwa uko yafashwe.

Ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwavuze ko yafashwe hashize igihe "ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera", kandi ko yafashwe "binyuze ku bufatanye mpuzamahanga".

Icyakora mu kiganiro Katrina Lantos Swett uyobora umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’ubutabera (Lantos Foundation for Human Rights and Justice), yagiranye na Radio Ijwi ry’Amerika mu minsi ishize, yavuze ko atazi ibyerekeranye n’izi mpapro zo guta muri yombi Paul Rusesabagina zivugwa.

Uruhande rw’umuryango we n’impuzamashyaka MRCD abereye umukuru wungirije bavuga ko "yashimuswe", ko bamuheruka bwa nyuma ageze i Dubai muri Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Bavuze kandi ko yagiye i Dubai avuye muri Amerika mu mujyi asanzwe afitemo urugo wa San Antonio muri leta ya Texas.

Ifatwa rya Paul Rusesabagina riracyarimo byinshi bitaramenyekana gusa byitezwe ko bizajya hanze mu gihe azaba agejejwe mu bucamanza nkuko na RIB yabivuze.

Igitangazamakuru CNN cyo muri Amerika, cyatangaje ko amakuru cyahawe n’umutegetsi kitavuze wo muri UAE ari uko Bwana Rusesabagina ku wa Kane w’icyumweru gishize "yageze akanava" muri icyo gihugu "mu buryo bwemewe n’amategeko".

CNN ivuga ko yabwiwe n’uwo mutegetsi wo muri UAE ko Bwana Rusesabagina yavuye muri iki gihugu mu masaha ya nyuma ya saa sita z’ijoro ryo ku wa kane "mu ndege bwite igiye mu gihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba na cyo kitaramenyekana kugeza ubu".

Uwo mutegetsi yavuze ko nta masezerano u Rwanda rusanzwe rufitanye na UAE yo guhana abakekwaho ibyaha.

Bwana Rusesabagina ufite uburenganzira bwo gutura muri Amerika, yamenyekanye cyane kubera film izwi cyane ku isi ya Hotel Rwanda yakinwe hashingiwe ku nkuru ivuga uko yarokoye abantu bari bahungiye muri Hôtel des Mille Collines i Kigali muri enoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.


Aha ni mu cyumba Paul Rusesabagina afungiyemo (Photo/The East African)

Abaturage bakoze imyigaragambyo bamwe barafungwa, Amerika yasabye u Rwanda gufata Rusesabagina ’kimuntu’ n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi, sura UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo