Rusesabagina ngo  ’gushinga FLN’ bashakaga ko Leta yita ku kibazo cy’impunzi

Mu rubanza mu rukiko rwisumbuye i Kigali aho Paul Rusesabagina yaje kujuririra icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, yavuze ko "bashinze umutwe wa FLN" utagamije "gukora iterabwoba" ahubwo "gushaka ko leta yita ku kibazo cy’impunzi".

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2020, i saa mbili n’iminota 40 nibwo Paul Rusesabagina yageze mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo atangire kuburana ku bujurire yatanze ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Kimwe no mu maburanisha yabanje, Rusesabagina yagejejwe ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge arinzwe cyane kandi yambaye impuzankano iranga imfungwa mu Rwanda kuko kuva Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwakwemeza ko afungwa by’agateganyo iminsi 30, yahise ajya gufungirwa muri gereza ya Mageragere.

Ahawe umwanya wo kuvuga impamvu z’ubujurire bwe, Rusesabagina yavuze ko zimwe ziza kuvugwa n’abamwunganira ariko ko icy’ingenzi kuri we ari uko arwaye.

Me Rugaza David wunganira Rusesabagina yavuze ko kuva ku ikubitiro, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rutari rufite ububasha bwo kuburanisha umukiliya we kuko yagombaga kuburanishirizwa mu ifasi y’aho atuye, aho yaguze ikibanza mu Karere ka Gasabo.

Me Rugaza yavuze ko inkiko z’u Rwanda zidafite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina kuko atari umunyarwanda. Umucamanza asabye ko iyo ngingo isobanurwa, maze Rusesabagina ahabwa umwanya ngo abyivugire na we abiva imuzi n’imuzingo.

Rusesabagina afatanyije n’abamwunganira bakomeje kwisobanura ku byaha 13 bifitanye isano n’iterabwoba ashinjwa n’u Rwanda.

Ubushinjacyaha na bwo bwahawe umwanya aho umushinjacyaha yavuze ko ibyaha Rusesabagina akekwaho byakozwe hagati y’umwaka wa 2018 na 2019. Bwavuze ko Rusesabagina adashobora kwitandukanya na FLN muri icyo gihe.

Hagati ya 2018 na 2019 umutwe wa FLN ishami rya gisirikare ry’impuzamashyaka MRCD Bwana Rusesabagina abereye umukuru wungirije wagabye ibitero byaguyemo abantu mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda.

Bwana Rusesabagina uregwa ibyaha 13, yabwiye urukiko ko ibyakozwe na FLN atabifata nk’ibyoroshye, ariko we yari "ashinzwe ibya politiki gusa" kandi ko ishami rya gisirikare n’irya politiki bya MRCD "buri kimwe gikora mu bwigenge bwacyo".

Ubushinjacyaha bwavuze ko nta buryo Bwana Rusesabagina yakwitandukanya n’ibikorwa by’ubwicanyi n’iterabwoba byakozwe na FLN kuko mu gihe byakozwe uyu uregwa yari Perezida w’impuzamashyaka MRCD-Ubumwe.

Bwana Rusesabagina n’abamwunganira babwiye uru rukiko ko urw’ibanze rwafashe icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo rwirengagije impamvu baruhaye zirimo kuba rwaremeje ko Rusesabagina yateye inkunga y’amafaranga umutwe wa FLN kandi nta bimenyetso bibihamya bihari.


Rusesabagina yagejejwe ku rukiko mu modoka y’urwego rushinzwe amagereza mu Rwanda, arinzwe cyane

Ubushinjacyaha bwavuze ko nta ngingo zifatika zagaragajwe n’uruhande rw’uregwa zatuma urukiko rwisumbuye rukuraho icyemezo cyo kumufunga cyafashwe n’urukiko rw’ibanze.

Bwana Rusesabagina yarezwe ibyaha 13, ibyaha atahakanye cyangwa ngo yemere byeruye muri iki cyiciro cyo kuburana ku gufungwa no gufungurwa by’agateganyo.

Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwavuze ko ruzatangaza umwanzuro ku bujurire bwa Bwana Rusesabagina ku tariki ya 2 z’ukwezi gutaha kwa 10.

Bwana Rusesabagina, yamenyekanye cyane kubera inkuru ye yakinwemo film ’Hotel Rwanda’ izwi cyane ku isi ivuga ku bemeje ko yabarokoye muri Hôtel des Mille Collines muri Jenoside yo mu Rwanda.

Yarezwe ibyaha 13 bishingiye ku bitero by’umutwe wa FLN ku Rwanda mu 2018 na 2019 byaguyemo abantu mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, ahegereye ishyamba rya Nyungwe.

Umutwe wa FLN ni ishami rya gisirikare ry’impuzamashyaka MRCD-Ubumwe, Bwana Rusesabagina abereye umukuru wungirije.

Umuturage wo mu basenyewe inzu I Nyarutarama ahazwi cyane nka ’Bannyahe’ avuga ko adafata Abadepite nk’intumwa za rubanda kuko ngo batigeze babafasha mu kibazo cyabo ngo gikemuke, byose urabyiyumvira muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo