Rusesabagina mu bujurire ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2020, Paul Rusesabagina yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yambaye impuzankano iranga imfungwa mu Rwanda kugira ngo atangire kuburana ku bujurire yatanze ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Paul Rusesabagina ushinjwa n’u Rwanda ibyaha 13 bifitanye isano n’iterabwoba, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 17 Nzeri rwategetse ko afungwa mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo kandi agafungirwa muri gereza, icyemezo atishimiye agahita akijuririra.

Paul Rusesabagina yitabye Urukiko bwa Mbere ku wa Mbere taliki 14 Nzeri 2020 kugira ngo yisobanure ku byo aregwa, hari nyuma y’ibyumweru bibiri kuva yeretswe abanyamakuru na RIB ku wa 31 Kanama 2020.

Ubwo yitabaga urukiko, umutekano wari wakajijwe mu mpande zose kandi mu buryo budasanzwe kugeza ubwo na bamwe mu banyamakuru bahejejwe hanze kugeza nimugoroba. Uyu mutekano wakomeje gukazwa kugeza no ku wa 17 Nzeri ubwo urukiko rwa Kicukiro rwategekaga ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo mbere y’iburanisha mu mizi akabijuririra.

Rusesabagina w’imyaka 66 y’amavuko ubwo yahabwaga umwanya , ntiyashatse kuvuga byinshi ku birego byose 13 ashinjwa, asaba kwemererwa kugenda yiregura kuri buri kimwe kimwe ukwacyo.

Yavuze ko ubwo yabazwaga n’ubushinjacyaha yavuze birambuye ku byo aregwa bityo ko adashaka kubigarukaho.

Ni mu gihe ubushinjacyaha bwo bwafashe umwanya munini busobanura uko Bwana Rusesabagina yakoze bimwe muri ibi byaha aregwa.

Abunganira Rusesabagina batemerwa n’umuryango we, basabye ko umukiriya wabo arekurwa agakurikiranwa adafunze kubera impamvu zitandukanye zirimo ko arwaye, ibyo ubushinjacyaha bwasabye ko bitakorwa kubera ubukana bw’ibyo aregwa.

Ubushinjacyaha bwo bwasabye ko akomeza gufungwa kuko aregwa ibyaha bikomeye kandi abarwaye bafunzwe hari uburyo bavurwamo.

Nyuma yo kumva impande zombi, icyo gihe urukiko rwasoje iburashisha ruhita rutangaza ko ruzasoma umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Nzeri 2020 17 i saa munani z’amanywa aribwo rwemeje ko akomeza gufungwa.

Bwana Rusesabagina, yamenyekanye cyane kubera inkuru ye yakinwemo film ’Hotel Rwanda’ izwi cyane ku isi ivuga ku bemeje ko yabarokoye muri Hôtel des Mille Collines muri Jenoside yo mu Rwanda.

Yarezwe ibyaha 13 bishingiye ku bitero by’umutwe wa FLN ku Rwanda mu 2018 na 2019 byaguyemo abantu mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, ahegereye ishyamba rya Nyungwe.

Umutwe wa FLN ni ishami rya gisirikare ry’impuzamashyaka MRCD-Ubumwe, Bwana Rusesabagina abereye umukuru wungirije.

Hari abataranyurwa n’uburyo yafashwemo

Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi (European Parliament) yandikiye Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi (European Union, EU) isaba uyu muryango gucukumbura inzira zose itabwa muri yombi rya Rusesabagina ryanyuzemo bikajyana no kureba ko inzira zose z’amategeko zubahirijwe.

Ibi iyi Nteko yabishingiye ngo ku kuba kugeza ubu ubutegetsi bw’u Rwanda bwakomeje guhishira inzira nyirizina byanyuzemo ngo Rusesabagina atabwe muri yombi, ibyatumye bikomeza kutavugwaho rumwe.

Inteko y’u Burayi yasoje ibaruwa yandikiye EU ivuga ko itabwa muri yombi ry’umuturage w’u Burayi kimwe n’undi wese uharanira uburenganzira bwa muntu rinyuze mu nzira zitagenwa n’amategeko, ritukisha umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi ndetse ugafatwa nk’uhonyora amategeko mpuzamahanga.

Iyi Nteko ikaba yarasabye ko ngo byihuse Rusesabagina ahabwa uburenganzira bwo kwihitiramo ubwe abamwunganira mu mategeko kimwe n’uburenganzira bwo kuganira yisanzuye n’abanyamategeko be.

Iyi nteko yasabye kandi EU gukoresha ububasha ifite mu gucukumbura niba umuturage wayo (w’u Burayi) itabwa muri yombi rye ryarubahirije amategeko ndetse niba ibigenwa n’amategeko byose byarubahirijwe kuva Rusesabagina atawe muri yombi kugeza magingo aya.

Ibi byaje nyuma yuko umukobwa wa Paul Rusesabagina, Carine Kanimba anenze imyitwarire y’igihugu cy’u Bubiligi nk’igihugu cya Kabiri cya Se, yibaza icyo kugira ubwenegihugu bw’u Bubiligi bimaze n’agaciro ko kugira ubwenegihugu bw’u Burayi ku mfungwa ya politiki.

Ibi Carine Kanimba yabitangarije ikinyamakuru The Guardian nyuma y’itabwa muri yombi rya Se avuga ko ritubahirije amategeko, aho Paul Rusesabagina, ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi bivugwa ko yakuwe I Dubai akazanwa mu Rwanda ku ngufu nubwo u Rwanda rubihakana.


Bwa Mbere Paul Rusesabagina yitabye Urukiko yambaye impuzankano iranga imfungwa mu Rwanda


Aha ari kumwe na Me Rugaza David umwunganira ariko umuryango we kugeza ubu utemera

Umuturage wo mu basenyewe inzu I Nyarutarama ahazwi cyane nka ’Bannyahe’ avuga ko adafata Abadepite nk’intumwa za rubanda kuko ngo batigeze babafasha mu kibazo cyabo ngo gikemuke, byose urabyiyumvira muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo