Rusesabagina aramenya niba afungurwa cyangwa komeza gufungwa

Ku isaha ya saa munani z’amanywa zo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Nzeri 2020, Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ruri mu Kagarama mu Mujyi wa Kigali rurasoma umwanzuro w’urubanza rwa Paul Rusesabagina ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, uyu mugabo akaba ushinjwa n’u Rwanda ibyaha birimo iby’iterabwoba.

Bwa Mbere kuva yeretswe abanyamakuru na RIB ku wa 31 Kanama 2020, Paul Rusesabagina yitabye Urukiko ku wa Mbere taliki 14 Nzeri 2020 kugira ngo yisobanure ku byo aregwa.

Ubwo yitabaga urukiko, umutekano wari wakajijwe mu mpande zose kandi mu buryo budasanzwe kugeza ubwo na bamwe mu banyamakuru bahejejwe hanze kugeza nimugoroba.

Rusesabagina w’imyaka 66, ahawe umwanya ntiyashatse kuvuga byinshi ku birego byose 13 ashinjwa, asaba kwemererwa kugenda yiregura kuri buri kimwe kimwe ukwacyo.

Yavuze ko ubwo yabazwaga n’ubushinjacyaha yavuze birambuye ku byo aregwa bityo ko adashaka kubigarukaho.

Ni mu gihe ubushinjacyaha bwo bwafashe umwanya munini busobanura uko Bwana Rusesabagina yakoze bimwe muri ibi byaha aregwa.

Abunganira Rusesabagina batemerwa n’umuryango we, basabye ko umukiriya wabo arekurwa agakurikiranwa adafunze kubera impamvu zitandukanye zirimo ko arwaye, ibyo ubushinjacyaha bwasabye ko bitakorwa kubera ubukana bw’ibyo aregwa.

Ubushinjacyaha bwo bwasabye ko akomeza gufungwa kuko aregwa ibyaha bikomeye kandi abarwaye bafunzwe hari uburyo bavurwamo.

Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwasoje iburashisha ruhita rutangaza ko ruzasoma umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Nzeri 2020 17 i saa munani z’amanywa.

Bwana Rusesabagina, yamenyekanye cyane kubera inkuru ye yakinwemo film ’Hotel Rwanda’ izwi cyane ku isi ivuga ku bemeje ko yabarokoye muri Hôtel des Mille Collines muri Jenoside yo mu Rwanda.

Yarezwe ibyaha 13 bishingiye ku bitero by’umutwe wa FLN ku Rwanda mu 2018 na 2019 byaguyemo abantu mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, ahegereye ishyamba rya Nyungwe.

Umutwe wa FLN ni ishami rya gisirikare ry’impuzamashyaka MRCD-Ubumwe, Bwana Rusesabagina abereye umukuru wungirije.


Uruhande rwa leta ruvuga ko Bwana Rusesabagina ubwe yihitiyemo abunganizi babiri: David Rugaza na Emeline Nyembo, bo mu rugaga rw’abunganizi mu nkiko mu Rwanda


Umuryango we wo uvuga ko washyizeho itsinda ry’abanyamategeko barindwi, barimo umwe wo mu Rwanda, bifuza ko bamwunganira ariko batarabyemererwa kugeza ubu

Hakorwe iki ngo tugere ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, iyumvire ikiganiro kirambuye UMUBAVU TV ONLINE wagiranye na Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya DALFA Umurinzi ariko ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo