Rurangwa wabaye Gitifu ahatandukanye yishwe na COVID-19

Umugabo witwaga Rurangwa Manzi, wabaye umuyobozi mu nzego z’ibanze by’umwihariko akaba yaranabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Imirenge itandukanye yishwe n’icyorezo cya COVID19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus.

Rurangwa Manzi wapfuye afite imyaka 45 kuko yavutse mu 1975, yayoboye Imirenge ya Kintobo na Bigogwe yo mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Uburengerazuba.

Ni umwe mu bantu 10 hano mu Rwanda bamaze guhitanwa na Coronavirus mu gihe imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo ku wa Gatatu tariki 19 Kanama, igaragaza ko abantu 2644 ari bo bamaze kwandura Coronavirus naho 1698 bamaze gukira mu gihe hari abandi 936 bakirwaye.

Umwe mu bo mu muryango wa Rurangwa yabwiye UKWEZI ko nyakwigendera yazize icyorezo cya Coronavirus cyamuhitanye ku wa Mbere tariki 17 Kanama 2020.

Yakomeje agira ati “Ni byo yapfuye ku wa Mbere ariko yari yagaragaweho Coronavirus mu mpera z’icyumweru mbese ntabwo yagwaye igihe kinini.”

Hirwa Claude wo mu muryango wa nyakwigendera yavuze ko nta bundi burwayi budasanzwe yari amaze iminsi afite ariko baje kumusangana iki cyorezo mu mpera z’icyumweru aza kwitaba Imana ku wa Mbere.

Ati “Bayimusanganye ariko nta minsi yayimaranye yahise yitaba Imana. Ashobora kuba yari ayimaranye iminsi.”

Mu myaka ya 2008, nibwo Rurangwa yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Imirenge nka Kintobo aho yanayoboye Umurenge wa Jenda nk’uko bitangazwa n’abamuzi.

Ni kenshi inzego zirimo izishinzwe ubuzima, izishinzwe umutekano n’izindi zitandukanye zikangurira abanyarwanda kwitwararika no kwirinda kuko icyorezo gihari kandi gifite ubukana ndetse cyica kitarobanuye nk’uko bamwe babikeka bavuga ko gihitana abageze mu za bukuru gusa.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.


Rurangwa Manzi (Imana Imwakire) yitabye Imana azize icyorezo cya Coronavirus


Kumushyingura byakozwe n’inzego z’ubuzima hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

Raissa umukobwa wa Victoire Ingabire avuze ibyo yabonye mu Rwanda anatanga inama zikomeye cyane:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo