Rurageretse hagati ya Minisitiri Bamporiki na Karasira

Nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hacicikanye amashusho agaragaza Karasira Aimable avuga ko atashyingiranwa n’umunyarwanda kuko atifuza kubyarana n’umunyarwandakazi kimwe no kubyara umwana w’umunyarwanda, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki mu mvugo iteruye yanditse asaba ko Karasira akwiriye kwirukanwa ku kazi ko kwigisha muri Kaminuza, imvugo Karasira Aimable atakiriye neza na we akabigaragariza mu mvugo yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook.

Aya mahari hagati ya Minisitiri Bamporiki na Karasira Aimable yaturutse ku gace ka Video y’ikiganiro yagiranye na Televiziyo yo kuri Murandasi kakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ku wa 21 Nyakanga 2020 cyane kuri Twitter maze Bamporiki yumvise ibyo Karasira yavugaga, ni ko kumusabira kwirukanwa mu kazi ko kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko ngo utararezwe atarerera u Rwanda .

Karasira yumvikanye muri iyi Video avuga ati "...jyewe nari gushaka umugore utari umunyarwanda, ntabwo nabyara umwana w’umunyarwanda first of all, ubuzima ni bubi mu Rwanda icyo ni cyo cya mbere, icya Kabiri ntabwo nabyarana umwana n’Umunyarwanda, nshaka ko amaraso y’ubunyarwanda yagenda amvamo bikarangira".

Mu butumwa (Comment) Minisitiri Bamporiki yanditse kuri iyi Video yashyizwe kuri Twitter yumvikanisha Karasira avuga impamvu atabyara umwana w’Umunyarwanda, yavuze ko niba Karasira atifuza kubyarira u Rwanda, ngo nta n’impamvu yo kururerera.

Minisitiri Bamporiki kuri Twitter yagize ati "Utifuza kubyarira u Rwanda akwiye kuva mu barurerera , kuko imvugo ye iraroga. Ntiwarera utararezwe (arangije ataginga Kaminuza y’u Rwanda Karasira yigishamo).

Iki cyifuzo cya Minisitiri Bamporiki kuri Karasira Aimable cyakiriwe mu buryo butandukanbye n’abakoresha Twitter bamwe bamunenga ko imvugo yakoresheje atari nziza nk’umuyobozi cyane cyane nk’aho yavuze ko uyu Mwalimu wa Kaminuza atarezwe.

Hari n’abandi bagaragaje ko bashyigikiye igitekerezo cya Minisitiri Bamporiki bavuga ko ibyo Karasira yavuze bidakwiriye umurezi.

Uretse aba bantu batandukanye basembuwe n’ibyagiye bivugwa kuri iyi Video kimwe n’ibyatangajwe na Minisitiri Bamporiki, Karasira na we byaramusembuye yandika kuri rukuta rwe rwa Facebook amagambo akakaye yibutsa uwo yise Nyakubahwa (ariko atavuze amazina ye nyirizina) ubuzima yaciyemo mu myaka ishize bityo ngo atagakwiriye kumucukurira imva amusabira kwirukanwa ku kazi.

Muri iyi mvugo Karasira yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook ejo ku wa Kabiri tariki ya 21 Nyakanga 2020, yagize ati "Uwacukuye imisarani, ntiyatinya no gucukurira imva abandi, Nyakubahwa ni wowe ubwirwa".


Mu kiganiro yacishije ku muyoboro we wa YouTube ’UKURI MBONA’, yavuze ko hari abaherutse kumuvugaho bamusabira kwirukanwa ariko ntiyabavuga, ni mu kiganiro yagiranye na Barafinda Sekikubo Fred cyashyizwe kuri YouTube y’’UKURI MBONA’,ku wa 22 Nyakanga 2020.

Kirebe hano:

Karasira Aimable, ni umwarimu w’umuhanga mubijyanye n’ikoranabuhanga ari nabyo amaze igihe yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, azwi cyane kandi mu Muziki nka ’Prof Nigga’ akaba kuri ubu ari n’umwe mu bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane mu biganiro bye aho atangamo ibitekerezo yisanzuye binyuze ku muyoboro we wa YouTube yise ’UKURI MBONA’.

Edouard Bamporiki we ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, umwanya yashyizwemo mu ntangiriro z’Ugushyingo 2019 avuye ku kuba Perezida w’Itorero ry’Igihugu. Mbere yo kuyobora Itorero ry’Igihugu kandi yabanje no kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Mu bihe byashize yumvikanye atanga ubuhamya avuga ko yacukuye imisarane, hari mu kiganiro Bamporiki yagiranye na Radio y’igihugu ku wa 08 Mata 2017 ndetse n’ubuhamya buri kuri You Tube bwo ku wa 21 Nyakanga 2013.

Icyo gihe yagize ati "Nawucukuye (umusarani) ndirimba indirimbo zo gushima zo mu gitabo zirashira, nagera kuri metero ebyiri itaka ringarukira nkajyamo hasi nkaripakira nkajya kurimena. Natekerezaga ko nta kindi nakora muri iki gihugu atari ugucukura imisarane kandi burya ikinyoma gitinze ahantu kijya kwisanisha n’ukuri kuko kikwereka ibimenyetso byabyo."

Barafinda arishinganishije, abantu bavuge kuko nibavuga niho hazavamo ibisubizo, nibabapfuka iminwa:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
HAGENIMANA Emmanuel Kuya 25-07-2020

mubareke bisanzure

HAGENIMANA Emmanuel Kuya 25-07-2020

mubareke bisanzure

mahoro Kuya 24-07-2020

Se Bamporiki bamuhaye Jali yongeraho Butamwa na Ngenda? Yigize n’umucamanza? Karasira simuzi, ariko birashoboka ko yiganiriraga. Hari ubwo yagiriye inama abantu bose ngo ntibazashake abanyarwanda? Ubwo afite impamvu ze.

blaise Kuya 23-07-2020

kuki Bamporiki yivanga ariko? ubwo ibyo umunyarwanda wese azajya yivugira hitewe namarangamutima we azajya agisubiza?
ndumiwe koko