Rurageretse hagati y’Umuyoboke wa ADEPR na RGB..,bageze mu rukiko rwisumbuye

Karamuka Frodouard uvuga ko ari umuyoboke wa ADEPR yareze Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ndetse urubanza rwabo rukaba rwaratangiye kuburanishwa n’urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gicurasi 2021 aho uyu Karamuka Frodourd uvuga ko ari umuyoboke wa ADEPR yarezemo RGB kuba yarahagaritse inzego z’iri torero.

Muri iri buranisha, Karamuka Frodourd yari yiyiziye mu rukiko ari kumwe n’abamwunganira mu mategeko ari bo Me Sharangabo Jean de Dieu na Me Kadage Laban Mulinga mu gihe RGB yari ihagarariwe na Me Kayitsesi Petronille.

Me Kayitesi Petronille uhagarariye RGB yahise azamura inzitizi zibanziriza urubanza, asaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kwiyambura ububasha kuri uru rubanza kuko urwego rwa RGB rwagombaga kuregwa mu rukiko ruri mu ifasi ruherereyemo.

Uyu mumyamategeko yavuze ko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rukorera mu Murenge wa Remera.

Yagize ati “Birumvikana ko twari kuregwa mu ifasi y’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo. Ntabwo urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugegnge ruri mu ifasi ya Gasabo.

Umucamanza yabwiye uyu munyamategeko ko iyi nzitizi izasuzumwa ariko ategeka ko iburanisha rikomeza.

Me Kayitesi Petronille yahise azamura indi nzitizi, avuga ko Karamuka Frodourd wareze RGB atakiri umuyoboke wa ADEPR kuko yahagaritswe.

Umucamanza yabajije uyu munyamategeko aho ahera avuga ko Karamuka atari umyoboke wa ADEPR, asubiza avuga ko ubuyobozi bwa ADEPR bwababwiye ko mu 1993 bwamuciye murir ririya torero kuko yari yarashatse adasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Me Sharangabo Jean de Dieu wunganira Karamuka Frodourd yahise abwira Umucamanza ko ibivuzwe na Me Kayitesi ari ikinyoma kuko uwo yunganira atigeze ahagarikwa n’ubuyobozi bw’idini ahubwo ko amaze imyaka 30 ari umuyoboke.

Ati “N’ikimenyimenyi yabatijwe mu mazi menshi na ADEPR yerekana ikarita Karamuka yabatirijweho muri 1987 uwo mubatizo ukaba Umwemerera kuba umuyoboke wa ADEPR.”

Me Kadage Mulinga Laban na we wunganira Karamuka na we yahise abwira Urukiko ko ikirego cy’uwo yunganira gikwiye guhabwa ishingiro n’uru rukiko.

Me Kadage ati “Nta hantu byabaye ko Urwego rwakuraho umuryango runaka rwarangiza ngo rube ari na rwo rushyiraho abayobozi urwo rwego rwishakiye kuko ibyo RGB yakoze ntabwo yashingiye ku mategeko ntanubwo bibabo.”

Uyu munyamategeko yavuze ko RGB ikwiye gukuraho ububasha yihaye ahubwo ikareka muri ADEPR hakabaho amatora anyuze mu mucyo.

Ati “Kuko ADEPR ni umuryango w’idindi utegemiye kuri Leta kuva 1940 ifite ubuzima gatozi nk’iyindi miryango yose muri rusange.”

Umucamanza yabajije Karamuka Frodourd impamvu yitoye akaba ari we utanga ikirego wenyine mu bayoboke basaga miliyoni 3 iri dini rifite.

Karamuka yabwiye urukiko ko we ari umukozi wa ADEPR kuko ari umuvugabutumwa wa ADEPR akaba umukorerabushake ko kandi iyo bavuga ubutumwa bagenerwa amafaranga afasha imiryango yabo mu gihe badahari none RGB yahagaritse inzego zose ihita ishyiraho n’izindi .

Karamuka avuga ko guhagarika inzego ntakibazo ahubwo ko ikibazo ari ugushyiraho izindi nzego kandi RGB itabyemerewe.

Me Sharangabo Jean de Dieu yabwiye urukiko ko imiryango yose itegemiye kuri Leta ingana imbere y’amategeko yahise atanga urugero kuri Rayon Sports, ati “murabizi ko ihoramo ibibazo byanatumye RGB ihagarika inzego zayo zose. Muribuka ko Rayon Sports abanyamuryango bayo bitoreye ubuyobozi bw’iyi kipe kandi twe nta kindi dushaka muri uru rubanza ni uko muri ADEPR haba amatora aciye mu mucyo hatabayemo imbaraga zitari ngombwa kuko ntanikibazo irimo cyane cyatuma RGB yishyiriraho abayobozi ishaka.”

Umucamanza wari umaze kumva ibyatangajwe n’impande zose, yahise asubika urubanza, akazasoma umwanzuro kuri izi nzitizi tariki 26 Kamena 2021.

Photo:Igihe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Nyirangirimana Agnès Kuya 30-05-2021

Uri ni urucabana.
RGB ntiyagombaga kurebera aka UTI Kari kamaze iminsi mu itorero.Rero, iyo unaniwe gestion ya ménage yawe,abaturanyi b,impirimbanyi z,umutekano baraza bakabyivangamo bakishakira ituze.Erega byari bikabije..Nta yandi mahitamo yari ahari.

Gakwisi Kuya 28-05-2021

Gakwandi wee, sigaho guca iteka. Ngo ive ku butaka bw’u Rwanda! Urayijyana he, ubundise ko igizwe n’abantu uragirango nyine bave kuri ubu butaka! Imana ikubabarire.

Matsiko Kuya 27-05-2021

Rayon sport yahawe comite yashyizeho amategeko ayigenga no kuzageza Ku buyobozi buhamye,Ari nabyo byakozwe kuri ADEPR. Hashyizwe comite yagateganyo yahawe igihe kizwi ikayobora amavuugurura mu nzego zose(imiyoborere, amategeko,imicungire y’umutungo abakristo Batanga ukabbagirira umumaro, ...). Kubwanjye nkabona RGB, ibyo yakoze ibyemerewe.

Matsiko Kuya 27-05-2021

Rayon sport yahawe comite yashyizeho amategeko ayigenga no kuzageza Ku buyobozi buhamye,Ari nabyo byakozwe kuri ADEPR. Hashyizwe comite yagateganyo yahawe igihe kizwi ikayobora amavuugurura mu nzego zose(imiyoborere, amategeko,imicungire y’umutungo abakristo Batanga ukabbagirira umumaro, ...). Kubwanjye nkabona RGB, ibyo yakoze ibyemerewe.

Matsiko Kuya 27-05-2021

Rayon sport yahawe comite yashyizeho amategeko ayigenga no kuzageza Ku buyobozi buhamye,Ari nabyo byakozwe kuri ADEPR. Hashyizwe comite yagateganyo yahawe igihe kizwi ikayobora amavuugurura mu nzego zose(imiyoborere, amategeko,imicungire y’umutungo abakristo Batanga ukabbagirira umumaro, ...). Kubwanjye nkabona RGB, ibyo yakoze ibyemerewe.

Gakwandi Kuya 26-05-2021

Njya mbona ADEPR izarangira nkishyaka ryahoze mu Rwanda bitaga MDR. igihugu cyacu kizayihagarike ijye gukorera kubundi butaka butari ubwu Rwanda, ibyayo twarabihaze.