Rulindo: Umwana w’imyaka 5 yicishije murumuna we w’imyaka 2 ’Majagu’ bakina

Umwana w’imyaka itanu y’amavuko yishe murumuna we ufite imyaka ibiri, ibi bikaba byabereye kuri uyu wa Kane tariki 15 Ukwakira 2020 mu Mudugudu wa Gakoma, mu Kagari ka Mwumba ko mu Murenge wa Buyoga mu Karere ka Rulindo.

Aba bana bombi ni aba Nteziryayo Henry na Mutuyimana Leonille, ibyago bwagwiriye uyu muryango mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kane bikaba byaturutse ku mikino aba bana bagiranaga, umukuru akaza gukubita mu mutwe murumuna we agasuka bakunda kwita majagu.

Uwo mwana w’imyaka ibiri wahise amererwa nabi cyane, yaje guhita ajyanwa kwa muganga ariko biba iby’ubusa kuko nyuma y’akanya gato yashizemo umwuka.

Kugeza ubu umwana wishe mugenzi we yahise ajyanwa ku muyobozi ushinzwe Inama y’Igihugu y’Abagore, mu gihe uwitabye Imana akiri ku bitaro ngo akorerwe isuzuma mbere yo kumushyingura.

Mu bijyanye n’amategeko, n’ubwo kwica umuntu utabigambiriye ari icyaha gihanwa, ntabwo uyu mwana w’imyaka itanu yagira uburyozwacyaha bwo kwica murumuna we bitewe n’ikigero cy’imyaka ye.

Gusa hari abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe bagaragaza ko igikorwa nk’iki gishobora guhungabanya uyu mwana mu mikurire ye, ari na yo mpamvu hatangwa inama yo kuba abana nk’aba bakwegerwa cyane n’abahanga mu by’isanamitima.

Noneho Leta yivanze mu kibazo cya wa musaza ufite ifoto imanitse ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri Gisozi, uwunganira Paul Rusesabaginawo mu Bubiligi avuga uko yangiwe kumugeraho aho afungiye:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo