Rulindo: Umusore yasanzwe yapfiriye mu buriri

Mu gitondo cyo kuri uyu 27 Nzeri 2017, umusore witwa Sibomana wakoraga akazi ko gupima ikigage mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Rulindo, yasanzwe mu buriri yapfuye.

Sibomana yararanaga mu nzu imwe na mugenzi we wo mu rugo rwa Hakizimana Cyprien yakoragamo, aho yari amaze igihe kirekire abapimira inzoga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umrenge wa Murambi, Eduard Zirimabagabo, yavuze ko bataramenya icyo yazize, ko Polisi iri kubikurikirana.

Yagize “Ni umuhungu witwa Sibomana wavutse muri 1980, yakoreraga uwitwa Hakizimana Cyprien mu rugo. Babyutse mu gitondo basanga yashizemo umwuka, rero urumva niba ari umuntu wari ku gitanda aryamye bagasanga yapfuye, ikiba gisigaye ni ukumenya niba yapfuye urupfu rusanzwe cyangwa yishwe n’abantu. Polisi iri gukora iperereza, na we yajyanywe kwa muganga ngo barebe icyo yazize."

Yakomeje asobanura ko uwo babanaga ari umuntu wo muri urwo rugo kandi ko nyakwigendera nta ndwara yari asanzwe afite nk’uko abamubonye ejo babisobanuye.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo