Rulindo: Umusore yagiye gusambana mu rugo rw’abandi yica nyiri urugo, yararashwe arapfa

Umusore witwa Twiringiyimana uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko yarashwe n’inzego z’umutekano ahita apfa agerageza kuzirwanya ubwo zari zigiye kumuta muri yombi afatiwe mu rugo rwa zabakiriho Jean Claude yari yinjiriye, byabereye mu Murenge wa Burega mu Karere ka Rulindo ku wa Gatandatu tariki ya 09 Ugushyingo 2019.

Hari saa mbili z’umugoroba tariki ya 09 Ugushyingo 2019, ubwo Uzabakiriho Jean Claude yatahaga avuye ku isanteri ya Kiyanza, ageze mu rugo iwe mu Kagari ka Butangampundu asanga umusore witwa Twiringiyimana yamwinjiriye urugo.

Uyu musore Twiringiyimana ngo yahise atera icyuma Uzabakiriho aramwica, amaze kumwica arahunga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Burega Mbera Rodrigue yatangarije itangazamakuru ko nyuma y’ibyo Polisi y’u Rwanda yagiye guta muri yombi Twiringiyimana ashaka kuyirwanya akoresheje intwaro Gakondo ni ko kuraswa arapfa.

Ati “Nyiri urugo uwo nguwo wapfuye yatashye ageze mu rugo asanga harimo umusore, bararwana amutera icyuma arapfa, hanyuma uwo musore aragenda aracika ajya iwabo kuko ni uwo mu murenge wa Ntarabana duturanye. Polisi yagiye kumushakisha ashaka kuyirwanya nayo, byagaragaraga ko yari yanyoye inzoga kandi afite n’ ibikoresho byakwangiza n’ undi uwo ariwe wese, nawe baramurasa arapfa”.

Gitifu Mbera avuga ko uwo musore atari umushyitsi muri urwo rugo. Ati “Urebye yari umusambane we kuko si ubwa mbere bari bamushyize mu majwi ko asambana n’ uwo mudamu”.

Umurambo wa Twizeyimana n’uwa Uzabakiriho Jean Claude yajyanywe ku bitaro bya Rutongo.

Umugore wa Uzabakiriho ukekwaho kuba yacaga inyuma umugabo we yafashwe n’inzego z’umutekano kugira ngo age gutanga amakuru y’ibyabaye.

Uzabakiriho Jean Claude yari afite imyaka 39. We n’umugore we bari bafitanye abana babiri.

Abayobozi b’inzego z’ibanze baganirije abaturage babaha ubutumwa bw’ihumure, bunabasaba kwirinda amakimbirane yo mu ngo.

Ushobora no kwirebera Video utasanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo